Ishyamba si ryeru hagati Mourinho na Van Gaal

Nyuma y’aho Jose Mourinho atangarije ko yamaze kuba umutoza wa Mancheter United kandi ko akazi ke azagatangira mu mpeshyi iri imbere, Van Gaar yanze kuripfana maze avuga ko Mourinho atari akwiriye gutoza Man U ahubwo ko yari ikwiriye uwahoze ayikinira Ryan Giggs.

Uwahoze ari umutoza wa Chelsea witegura gutangira akazi ko gutoza Manchester United aherutse kubwira inshuti ze ko yamaze gusezerana n’ikipe ya Manchester United kuzayitoza guhera mu mpeshyi y’uyu mwaka.
Aya magambo akimara kugera kuri Vaan Gaar yanze kubyihanganira maze asubizanya umujinya mwinshi yemeza ko Mourinho adashoboye Man U ahubwo ko Ryan Giggs ariwe wari ukwiye kuyitoza.

Jose Mourinho
Jose Mourinho umutoza mushya wa Manchester United

Abajijwe niba ibyo gusimburwa na Mourinho yaba yarabivuganyeho n’ikipe, yasubije ko ntabyo bavuganye uretse ko ngo Mourinho ari inshuti ye, Van Gaal ariko yavuze ko atiyumvisha ko ikipe ye yavugana n’undi mutoza uwo ariwe wese ku bijyanye n’akazi ke.
Van Gaal ati: ”Sinavuga ko twavuganye, ariko Mourinho ni inshuti yanjye. Ariko sinzi niba Manchester United yaravuganye na Mourinho cyangwa bataravuganye. Navuga gusa ko navuganye na Edwoodward umuyobozi wungirije wa Manchester united) ntabwo ariko niyumvisha niba bavugana n’undi mutoza uwo ariwe wese ku kazi kange.”
Van Gaal yongeyeho ati: ”ariko nibaza ko niba bashaka impinduka bagomba kubitegura bo ubwabo icyo nicyo gitekerezo cy’ubunyamwuga natanga.”
Van gaar
Luis Van Gaar umutoza wa Manchester United ucyuye igihe

Uretse Mourinho uvugwaho gusimbura Van Gaal haranavugwa kandi Ryan Giggs usanzwe amwungirije, Van Gaal yemeje ko abona ariwe ukwiye guhabwa ikipe kuko amubonamo ubushobozi.
Van Gaal abona yasimburwa na Giggs ubu umwungirije wanakiniye iyi kipe.
Van Gaal yagize ati:” nanyuzwe n’imikorere ye kuko ubundi abahoze ari abakinnyi ntibakunda kuba urugero rwiza kubutoza. Arakora cyane kandi yaranyemeje cyane . icyo akora kuri jyewe ni ugusesengura abo duhanganye kandi uko abikora ni byiza cyane . ubushobozi bwe bwo gutoza uko ayobora umukino biri ku rwego rwo hejuru .”
Umutoza Van Gaal na Mourinho bakoranye mu ikipe ya FC Barcelona ubwo bose bayitozaga.Umutoza Louis Van Gaal yirukanywe yari agifite umwaka n’igice ku masezerano yagiranye na Manchester United.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *