73425776_1004

Isirayeli yatanze agahenge k’ amasaha 10 muri Gaza

Kuva kuri iki Cyumweru, tariki 27 Nyakanga 2025, igisirikare cya Isirayeli cyatangaje ko kigiye gusubika ibitero bya cyo mu gihe cy’amasaha 10 buri munsi mu bice bitatu bigize intara ya Gaza mu rwego rwo gufasha imiryango itabara imbabare kugeza ibiribwa ku baturage bazahajwe n’ inzara.

Ibyo bice akaba ari Gaza City, Deir al Balah na Mawasi ahatuye abantu benshi cyane, kugira ngo bahabwe umwanya wo kugezwaho inkunga y’ibiribwa n’ubutabazi bwibanze ku baturage bari mu kaga k’ubushobozi buke no kwicwa n’inzara ikabije yatewe n’ intambara.

Uyu ni umwanzuro wafashwe na Isirayeli mu rwego rwo gusubiza igitutu cy’amahanga gikomeje kwiyongera nyuma y’uko amafoto agaragaza ubuzima bubi abana n’abakuru babayemo muri Gaza yagiye hanze, aho benshi bagaragara barembejwe n’inzara n’indwara kubera imirwano.

Inzara irimo guca ibintu kubera intambara ikomeje kubica bigacika muri Gaza

Isirayeli yatangaje ko yagiye ikwirakwiza ibiribwa hifashishijwe indege mu bice bitandukanye bya Gaza, birimo ifu y’ingano, isukari n’ibiribwa byo mu bikombe, ndetse ikaba yaratangiye no kugena inzira zizewe ibiribwa n’inkunga binyuzwamo.

Nubwo bimeze bityo, haracyakomeje kuvugwa ibibazo bijyanye n’uko Isirayeli yafunze imipaka ya Gaza ku buryo ntamfashanyo yari igishobora kwinjira, aho ishinja umutwe wa Hamas kuba warafatiraga iyo nkunga ngo uyikoreshe mu nyungu zawo za gisirikare.

Gusa nta bimenyetso Isirayeli iratanga byemeza ibyo birego, bikaba ari nabyo byatumye n’abafatanyabikorwa bayo ba hafi bayikoma basaba ko ihagarika intambara no gufasha mu gukemura ibi bibazo bishingiye k’ubutabazi bwibanze.

Nubwo hari aho intambara yasubitswe, ibitero bya gisirikare bikorameje mu tundi duce twa Gaza kuko no mu masaha make mbere y’uko hatangazwa agahenge, abaturage 16 b’Abanya-Palestine biciwe mu bitero bibiri bitandukanye, nk’uko byatangajwe n’abayobozi bo muri Gaza.

Kuri iki Cyumweru, amakamyo apakiye ibiribwa aturutse mu Misiri yatangiye kugera ku mupaka wa Rafah, nk’uko amashusho yafashwe na AFP abigaragaza. Loni (UN) yatangaje ko iri gukora ibishoboka byose ngo igeze ubufasha ku baturage ba Gaza bari mu kaga k’inzara n’indwara.

Imiryango irenga 100 itanga ubutabazi yatanze impuruza ikomeye ivuga ko Gaza iri mu kaga gakomeye kandi ko ibyago by’inzara bishobora kwibasira abaturage benshi, igihe nta gikozwe vuba.

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *