Islamic State yerekanye imodoka z’imitamenwa yambuye igisirikare cya Nigeria

Umutwe wa islamic State, ishami ryawo ryo muri Afurikay’Uburengerazuba (ISWAP) yerekanye imodoka ebyiri z’imitamenwa zo mu bwoko bwa Isotrex Legion MRAPs uvuga ko wambuye igisirikare cya Nigeria zitabaye ku birindiro bya gisirikare bya Mainok.

Mainok iherereye mu birometero 60 mu burengerazuba bwa Maiduguri, mu murwa mukuru wa Leta ya Borno.

Urubuga rwa Africanmilitaryblog dukesha iyi nkuru ruvuga ko ISWAP yagabye igitero kuwa Mbere ushize, itariki 26 Mata, kuri bimwe mu birindiro by’Igisirikare cya Nigeria muri Mainok, cyahitanye umusirikare mukuru umwe n’abandi batandatu nk’uko yemejwe n’igisirikare.

Amakuru aturuka aha kandi avuga ko abarwanyi ba ISWAP bari bihishe mu ruhererekane rw’imodoka za gisirikare babashije kugera mu birindiro bya batayo y’156 ya Task Force muri Mainok, bagatangira kurasa abasirikare bari babirinze. Nyuma abarwanyi b’uyu mutwe ufatwa nk’uw’iterabwoba ngo bagerageje kwinjira mu bubiko bw’intwaro ariko basubizwa inyuma.

Ubwo ubufasha bw’abasirikare badasanzwe bo muri Division ya 7 ikorera ahitwa Benesheik bwari bwitabajwe.

Imodoka ebyiri za gisirikare z’imitamenwa zo mu bwoko bwa Isotrex Legion nibwo zafatiwe mu nzira zerekeje muri Mainok gutanga ubufasha ngo inyeshyamba zari zateye ibirindiro bya gisirikare zisubizwe inyuma.

Ku itariki 05 Gashyantare 2020, nibwo minisiteri y’ingabo ya Nigeria yatumije imodoka za gisirikare z’imitamenwa 60 zo mu bwoko bwa Legion MRAP ziriho imbunda zo mu bwoko bwa DSHK, radio yo mu bwoko bwa Codan HF, ndetse itumiza imodoka nk’izi zo mu bwoko bwa Phantom II APC zigera kuri 24 zifite n’ibyuma byo gusimbura ibishaje no gukomeza kuzitaho.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *