Abaminisitiri bagize Guverinoma ya Israel, bahaye uburenganzira Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu na Minisitiri ushinzwe umutekano kwihorera ku mutwe wa Hezbollah wo muri Liban.
Ni nyuma y’inama yateranye ikemeza ko koko Israel igomba kwihorere kuri uyu mutwe ishinja kugaba igitero cya Roketi mu gace ka Druze mu misozi ya Golan yigaruriwe na Israel ariko wo ukabihakana.
Iki gitero cyahitanye abantu 12 , akaba ari nacyo cya mbere cyo hakurya y’umupaka cyahitanye abantu benshi mu mezi menshi yo kurasana hagati y’izo mpande ebyiri.
Ni igitero cyabaye mu mpera z’icyumweru gishize aho cyatumye Netanyahu asubika urugendo yagombaga gukorera muri Amerika , ahita atumiza inama ikubagahu. Iyi nama yarangiye hafashwe umwanzuro ko Israel igomba kwihorera.
Ibi rero ngo bishobora gukurura Intambara yeruye ishobora kwangirikiramo byinshi. Ni mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika yo yasabye ko habaho kwicara ku meza y’ibiganiro aho kugirango Israel yihorere.



