c-gettyimages-2147736475

Israel iravuga ko yatangije ibikorwa byo kurwanya iterabwoba muri West Bank

Kuri uyu wa Gatatu, itariki 26 Ugushyingo, Igisirikare cya Israel cyatangaje ko cyatangije “igikorwa kinini cyo kurwanya iterabwoba” mu majyaruguru y’Intara ya West Bank yigaruriye.

Igirikare cy’igihugu cya Israel (IDF) cyavuze ko igikorwa cya gisirikare cyateguwe ku bufatanye cya Shin Bet, Ishami rishinzwe Umutekano w’Imbere mu gihugu, hamwe n’Igipolisi gishinzwe kugenzura Imipaka cya Israel, cyatangiye “mu karere ka Samaria y’Amajyaruguru,” aha bakaba bakoresheje izina ryo muri Bibiliya mu kuvuga West Bank.

IDF yagize iti: “Ingabo za IDF na ISA ntizizemera ko iterabwoba rishinga imizi muri kariya gace kandi barimo gukora kugira ngo bariburizemo.”

Urugomo muri West Bank rwariyongereye cyane nyuma y’ibitero by’iterabwoba byagabwe na Hamas mu majyepfo ya Israel ku itariki ya 7 Ukwakira 2023, byateje intambara muri Gaza nk’uko inkuru dukesha Deutsche Welle ivuga.

Gutuza Abisiraheli muri West Bank

Abisiraheli barenga 500.000 baba mu midugudu hakurya muri West Bank, Israel yigaruriye kuva mu 1967. Gutuza abaturage bayo hano bifatwa nk’ibitemewe n’amategeko mpuzamahanga.

Minisiteri y’Ubuzima ya Palestine ivuga ko byibuze Abanyapalestine 1.000 baguye mu mirwano yabahuje n’aba baturage ba Israel bahatujwe cyangwa abasirikare kuva ku itariki ya 7 Ukwakira 2023.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *