Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, ku wa 15 Nzeri 2025 yemeye ko igihugu cye kiri mu nzira yo gushyirwa mu kato ku rwego mpuzamahanga bitewe n’intambara imaze hafi imyaka ibiri muri Gaza.
Ibi yabivugiye i Tel Aviv mu nama yateguwe na minisiteri y’imari, Netanyahu yasobanuye ko icyo kibazo gishobora kumara imyaka myinshi, bityo Israel igasabwa guhindura uburyo bw’ubukungu n’ubw’ingabo kugira ngo ibashe kubyihanganira.
Yagize ati: “Tugiye kwiyubaka mu buryo bw’imbere mu gihugu, tugomba kwagura uruganda rwacu rukora intwaro. Tuzaba nk’i Atene n’i Sparta icyarimwe. Nta kindi gikorwa dufite keretse uko.”
Hari ibihugu byinshi by’i Burayi byamaze gushyiraho cyangwa birimo gusesengura uburyo bwo guhagarika kugurisha intwaro muri Israel, nk’u Bufaransa, Espagne, Ubuholandi, Ubutaliyani n’u Bwongereza. Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni yo ikomeje kuba umufatanyabikorwa wa mbere mu bijyanye n’intwaro, nubwo hari igihe cyabayeho Biden ahagarika kohereza ibisasu bikomeye, icyemezo cyaje gukurwaho na Trump.
Mu gihugu imbere, benshi mu miryango y’abafite abantu bafungiye muri Gaza, bamwe mu basirikare ndetse n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi basaba Netanyahu guhagarika kwagura intambara, bavuga ko bishyira abashimuswe mu kaga kandi bigasenya isura ya Israel ku isi.
Yair Lapid, umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, yavuze ati: “Gushyirwa mu kato si amahame, ni ingaruka z’imiyoborere mibi ya Netanyahu.”
Naho Gadi Eisenkot wahoze ari umugaba mukuru w’ingabo, yasabye ko habaho impinduka zikomeye, avuga ko “nta yindi nzira yo gusana igihombo cyatewe n’ubutegetsi buriho bwibagiwe impunzi kandi bugakura Israel mu ruhando mpuzamahanga.”
Nubwo bimeze bityo, Netanyahu yavuze ko ubukungu bwa Israel bugikomeye, ashimangira ko isoko ry’imari ryazamutse n’igipimo cy’izamuka ry’ibiciro kikaba cyaragabanutse.





One Response
Israel yatibye Gaza: yagombaga kuba yarayifashe mbere ikayitibora.
narayibwiye ijye igisha inama Mzee Paul ariko yarananiye