Israel yivuganye Hassan Nasrallah

Igisirikare cya Israel (IDF) biravugwa ko cyaba cyivuganye Hassan Nasrallah wari umuyobozi mukuru w’umutwe wa Hezbollah wo muri Lebanon/Liban.

Ni nyuma y’ibitero IDF yaraye igabye ku cyicaro gikuru cy’uriya mutwe giherereye i Beirut mu murwa mukuru wa Liban.

Israel imaze iminsi irasa mu birindiro bitandukanye by’uriya mutwe, nyuma yo kurasa ku butaka bwayo za missile zibarirwa mu magana ndetse n’ibisasu bya Roketi.

Umuvugizi w’Igisirikare cya Israel, RAdm. Daniel Hagari, yaraye atangaje ko Hezbollah, yatangaje ko ibitero byo ku mugoroba wo ku wa Gatanu byagabwe mu rwego rwo kurinda abaturage bayo.

Yavuze ko Hezbollah ifite za roketi 150,000 igamije kwicisha abaturage ba Israel, impamvu IDF yahisemo kuyishoraho imbaraga zayo zose.

IDF mu butumwa yanditse ku rubuga rwayo rwa X, yemeje ko yivuganye Nasrallah, iti: “Hassan Nasrallah ntabwo azongera gushobora gutera ubwoba Isi.”

Abandi bayobora Hezbollah Igisirikare cya Israel cyemeje ko cyishe harimo Muhammad Ali Ismail wari ukuriye umutwe w’abarwanyi ba Hezbollah bakoresha za missile mu majyepfo ya Lebanon na Hussein Ahmad Ismail wari umwungirije.

Aba bombi bishwe nyuma ya Ibrahim Muhammad Qabisi wari ukuriye Ingabo za Hezbollah zirashisha missile na roketi ndetse n’abandi basirikare bakuru Bo muri uriya mutwe.

IDF kandi ivuga ko ibitero byayo byashenye inganda zikorerwamo intwaro i Beirut ndetse n’inyubako zabikwagamo intwaro zigezweho.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *