Itorero “Amasonga adasumbwa” rizatanga umuganura mu mbyino no mu mudiho i Muhanga

Ni kuri uyu wa gatanu tariki ya 31 Nyakanga 2015, ubwo itorero “Amasonga adasumbwa” ribyina imbyino za gakondo rizatanga umuganura mu mbyino no mu mudiho i Muhanga.
Mu kiganiro bwiza.com yagiranye na Bucyansenga Kizito Perezida w’iri torero, yatangaje ko bateguye iyi nkera y’umuganura mu rwego rwo kurushaho gukumbuza ndetse no kugaragarariza abanyarwanda uburyo ku munsi w’umuganura byabaga byifashe.
A
Yagize ati: “…nibyo, umuganura ni uw’abanyarwanda, turagirango twongere twibutse abantu uko umuganura wategurwaga, babibone tubikina, be kujya babyumva gusa cyangwa ngo babisome mu bitabo”.
B
Nk’itorero “Amasonga adasumbwa” bafata umunsi w’umuganura nk’igihe umwami yafataga kugirango asabane ndetse anasangira n’abaturage umusaruro bejeje, ndetse ari nako yerekana ko ubuhinzi bufitiye igihugu n’abagituye akamaro, bityo mu byo bazakina bikaba bikubiye muri ibyo.
G
Ngo biteganyijwe ko iki gitaramo kizabera i Muhanga (Gitarama) muri salle y’ahazwi nka “New Terrasse” munsi yahahoze gare, munsi y’ahazwi nko kwa Vincent, kwinjira akaba ari ubuntu kuri buri wese; kizatangira saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba (17:30) kirangire saa tatu z’ijoro (21:00).
E
Itorero “Amasonga adasumbwa” ni itorero rigizwe n’abanyamuryango 42 b’ingeri zose (agagabo, abagore, abasore, inkumi,..), bakaba batumirwa mu birori bitandukanye n’amakwe dore ko babyina imbyino za gakondo.
C
Kizito Perezida w’iri torero yongeye kugira ati: “Tubyina imico yose, ni ukuvuga nk’uko u Rwanda rwagiraga imbyino zitandukanye ni nako natwe tuzibyina,…ni ukuvuga igishakamba, ikinimba, guhamiriza, imishayayo, imishangiriro, imparamba, amaraba, ikinyemera,…”.
D
Akaba asoza ashishikariza buri wese kuzaza kwihera ijisho muri icyo gitaramo, ko kizaba kinogeye ijisho dore ko bagiteguye igihe kirekire.
F
logo
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théoneste Itangishatse/Bwiza.com

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *