Itsinda Inner Circle ryo muri Jamaica rifite amashyushyu yo guhura na Perezida Kagame

Abahanzi b’ibyamamare mu njyana ya Reggae bo muri Jamaica, Inner Circle, bitegura gukorera igitaramo mu Rwanda bifite amashyushyu yo kuzahura na Perezida Kagame nibiramuka bigize amahirwe nk’uko bitangazwa n’umwe muri bo .

Ku itariki ya 4 Kanama 2023, u Rwanda ruzakira iserukiramuco ryiswe Hill Festival, rizagaragaramo n’abahanzi bo muri Jamaica bo mu itsinda rya Inner Circle ryigeze gutwara Grammy Award.

Iri serukiramuco rizabera i Kigali, rizanitabirwa n’abahanzi bo mu gihugu imbere b’ibihangange mu njyana za Afrobeat na Reggae.

Iri tsinda ryashinzwe mu 1968 rizaza mu Rwanda kandi mu rwego rwa gahunda rifite y’ibitaramo byo kuzenguruka Isi nk’uko iyi nkuru dukesha Jamaica Observer ivuga.

Mu by’ukuri dutegereje kuzataramira mu Rwanda ku nshuro ya mbere. Twakoreye ibitaramo muri Afurika mbere, ariko iki ni umwihariko kandi, nta wamenya dushobora no guhura na Perezida Kagame,” uyu ni Roger Lewis, umucuranzi wa guitar wo muri Inner Circle.

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, aherutse gukorera uruzinduko rw’iminsi itatu muri Jamaica. muri iki gihugu ndetse n’ahandi bamuziho kuba yarakuye u Rwanda kure nyuma ya jenoside ubu rukaba ari kimwe mu bihugu bitekanye muri Afurika.

Inner Circle, yashinzwe na Lewis n’umuvandimwe we muto, Ian, ucuranga guitar bass. Bazatangirira ibitaramo byabo bizenguruka Isi ahazwi nka Filene Center muri Virginia kuwa 9 Nyakanga.

Bazakomereza mu minsi itandatu muri Redmond na Washington mbere yo kwerekeza mu Burayi, aho bazataramira muri Espagne, Autrichia, u Budage, Sweden, u Busuwisi, Denmark no mu Buholandi.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *