Abasirikare batatu b’Ingabo za Uganda (UPDF) bapfuye abandi bagera mu icumi barakomereka bikabije mu mpanuka yo mu muhanda irimo imodoka ya gisirikare mu Mujyi wa Bunia, Intara ya Ituri.
Nk’uko amakuru aturuka muri ako gace abitangaza ngo iyi mpanuka yatewe n’imiterere mibi y’ikiraro cya Ngando, iyo modoka yagombaga kwambuka igihe yabaga.
Ibi byabaye ku Cyumweru, itariki ya 27 Nyakanga, ku muhanda Djugu-centre – Masikini, muri Gurupoma ya Loranu, Umurenge wa Walendu Djatsi nk’uko tubikesha Radio Okapi.
Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano avuga ko, mu gihe imodoka za gisirikare zari ku irondo zivuye muri Djugu-centre, imwe mu modoka yaguye mu gihe yageragezaga kwambuka ikiraro, byagaragaraga ko kimeze nabi cyane.
Kubera iyo mpamvu, abasirikare batatu bahise bapfa, mu gihe abandi barenga icumi bakomeretse bikabije. Imirambo n’abakomeretse bimuriwe i Kampala, banyuze mu Mujyi wa Nebbi, muri Uganda.




