wazalendo_basanzwe_bifatanya_n_ingabo_za_rdc_mu_kurwanya_m23-edab2

Ituze ryongeye kugaruka muri Centre ya Kabare nyuma y’imirwano ya M23 na Wazalendo

Kuri uyu wa kabiri, tariki ya 17 Kamena 2025, ubuzima bwongeye kugaruka muri Centre ya Kabare ndetse n’abaturage batangiye gusubira mu mirimo yabo nyuma y’imirwano ikaze yari imaze iminsi muri ibi bice bya Kivu y’Amajyepfo hagati y’abarwanyi ba Wazalendo n’inyeshyamba za AFC-M23.

Ni imirwano yabaye mu cyumeru gishize mu bice bya Kabare, aho yasize yangirije ibintu byinshi muri aka gace abantu benshi bahasiga ubuzima abandi barakomereka, ibigo by’amashuri byinshi bifunga imiryango abanyeshuri bahagarika amasomo yabo.

Nubwo hari ituze rigereranyije, umwuka w’ubwoba uracyari wose mu baturage.

Imihanda irimo abantu bake, ibikorwa by’ubucuruzi n’ubwikorezi bikaba bikomeje kugenda bigaruka buhoro buhoro.

Uko abaturage basubira mu mirimo yabo ya buri munsi, ni nako bagaragaza ubwoba bw’uko imirwano ishobora kongera kubura igihe icyo ari cyo cyose.

Ku bijyanye n’amasomo ku banyeshuri, Ishuri ryisumbuye rya Kamole ryonyine niryo ryatangiye amasomo kuri uyu wa kabiri mu gitondo. Andi mashuri atanu yo muri ako gace akomeje gufunga imiryango, bitewe n’ingaruka z’imirwano yanageze kuri aya mashuri.

Abanyeshuri n’abarimu nabo bakomeje kugaragaza ihungabana ryatewe n’urusaku rw’ imbunda ndetse n’ ibisasu byaturikiraga hafi y’amashuri yabo, ndetse n’umunyeshuri umwe akaba yararashwe akahasiga ubuzima ubwo ubwo imirwano yasatiraga ishuri ryabo.

Samy Mulemangabo, umwe mu bayobozi ba Sosiyete Sivile muri Kabare, avuga ko nubwo hari ituze ariko ko ubuzima butarasubira mu buryo neza kuko abantu bataratangira kwizera umutekano wabo.

Ati: “Muri Centre ya Kabare haragaragara ituze rigereranyije, abaturage baracyafite ubwoba, amashuri nka Lycée Canya ntiyigeze afungura, kandi na none kuri uyu wa kabiri mu gitondo, habonetse imirambo ine y’abantu bagaragaye bapfunyitse mu mifuka ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, ahazwi nko ku muhanda wa Amsar.”

Uyu muyobozi yagaragaje impungenge ku kuba imitwe ya M23 na Wazalendo  igikomeje kugaragara mu bice bitandukanye bikikije iyi Centre bagakeka ko bashobora kongera bagatana mu mitwe.

Kugeza ubu Inyeshyamba za M23 ziragaragara mu duce twa kure, mu gihe Wazalendo bo bari mu nkengero z’ishyamba rya Pariki y’igihugu ya Kahuzi-Biega, Ibi bigatuma abaturage bagira urwikekwe batekereza ko amahoro ataraboneka mu buryo busesuye.

Ibi bibaye mu gihe ubuyobozi bw’akarere na MONUSCO basabye impande zombi gutanga umutekano urambye ndetse no gukomeza ibiganiro bigamije guhagarika burundu imirwano, kugira ngo abaturage basubire mu buzima busanzwe umutekano wongere ugaruke.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *