g1rbuq1xsaatiuu-d8ade

Iyo myitwarire irashaje: Perezida Kagame ku bihugu birimo u Bubiligi

Perezida Paul Kagame yanenze ibihugu byarwanyije ko u Rwanda rwakira Shampiyona y’Isi y’umukino w’amagare, abibwira ko imyitwarire bikomeje kugaragaza ishaje.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Nzeri, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama ya 194 y’Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI), yabereye muri Kigali Convention Centre.

Ni Inteko Rusange yahuriranye na Shampiyona y’Isi y’umukino w’amagare iri kubera i Kigali, kuva ku Cyumweru tariki ya 21 Nzeri 2025.

Kuva u Rwanda rwahabwa kwakira ririya rushanwa ibihugu birangajwe imbere n’u Bubiligi byakunze kugaragaza ko rutakaryakiriye, kubera ibibazo bya Politiki bitandukanye.

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko imyumvire igifitwe n’ibihugu bitandukanye y’uko amarushanwa akomeye yajya abera mu bihugu byumva ko bikomeye ishaje.

Ati: “Iyo Afurika cyangwa ikindi gihugu kitamenyerewe gitoranyijwe ngo cyakire igikorwa, byakiranwa gushidikanya ndetse akenshi bamwe bakifuza ko cyacyamburwa. Ku bumva ko kwakira ibikorwa byo kuri uru rwego bigomba kwiharirwa na bake, iyo myumvire ntikigezweho ndetse ntikwiye.”

Perezida Paul Kagame yaboneyeho gushimira Perezida wa UCI, David Lappartient, ku kuba barahisemo ko u Rwanda rwakira biriya bikorwa byombi bikomeye.

Yashimiye kandi abakinnyi n’abafana baturutse mu bice bitandukanye by’Isi, bitabiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare iri kubera i Kigali, avuga ko ubwitabire bwabo ari bwo butuma irushanwa rigira agaciro.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *