Uwahoze ari minisitiri muri Uganda, Ali Hajji Nadduli, yavuze ko abo mu bwoko bwa Banyarwanda bazwi nka Bavandimwe bafite uruhare atasobanuye mu rupfu rw’umuhungu we, Jakana Nadduli Suleiman, uherutse gupfa. Jakana Nadduli, yari aherutse kumvikana yandagaza Banyarwanda na Banyankole kuri YouTube, bamusanze yapfiriye iwe mu gace ka Wobulenzi mu Karere ka Luwero, nyuma y’iminsi micye afungiwe kubiba urwango. Yaje gusangwa yapfuye kuwa 24 Ukwakira 2022 ariko Se mu kiganiro kuri radiyo CBS FM kuwa Mbere yatunze agatoki Bavandimwe. Yagize ati ” Jakana yari gupfana n’abantu benshi nkurikije uko mbona abantu. Ubu noneho Bavandimwe nibishime. Nta kundi ariko nabo bazapfa.” Ubu harakekwa iyicarubozo bivugwa ko ryamuviriyemo urupfu. WASOMA: https://bwiza.com/?Uganda-Uherutse-kumvikana-yandagaza-Banyarwanda-na-Banyankole-yasanzwe-yapfuye
Related



