Jakaya Mrisho Kikwete yagizwe intumwa ya Afurika Yunze Ubumwe muri Libya

Uwahoze ari perezida wa Tanzania, Jakaya Mrisho Kikwete , yagizwe intumwa idasanzwe ya Afurika Yunze Ubumwe muri Libya, umwanya asimbuyeho Dileita Mohamed Dileita ukomoka muri Djibuti wari umaze imyaka 2 kuri uyu mwanya.
Gushyira Jakaya Kikwete kuri uyu mwanya ngo biragaragaza ubushake Afurika Yunze Ubumwe ifite mu kugarura amahoro muri iki gihugu cyo mu majyaruguru ya Afurika cyaranzwe n’amakimbirane n’ubugizi bwa nabi byakurikiye ihirikwa rya perezida Kadhafi mu 2011.

kikwette
Jakaya Mrisho Kikwete wahoze ari Perezida wa Tanzaniya

Ishyirwa rye kuri uyu mwanya nk’uko iyi nkuru dukesha ikinyamakuru The Citizen ivuga, ryatangajwe na komiseri muri AU ushinzwe amahoro n’umutekano, Bwana Smail Chergui.
Igihugu cya Libya kuri ubu kibarizwamo guverinoma 2 zitandukanye, aho imwe ifite icyicaro mu mujyi uri mu burasirazuba witwa Tobruk, naho indi ikaba ifite icyicaro i Tripoli.
Atangaza raporo ku kibazo cy’umutekano muri Afurika, bwana Chergui yavuze ibyagenze neza n’ibitaragenze neza. Ku byagenze neza, yavuze ko amatora yagenze neza mu bihugu bya Burkina Faso , Centrafrica, Cote d’Ivoire na Nigeria.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Seleman Hakizimana/Bwiza.com

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *