Jean Daniel Mbanda wahoze ari depite mu nteko ishinga amategeko yongeye kugaragara apfobya Jenoside yakorewe abatutsi kandi nawe ari umwe mu bayirokotse. Uyu mugabo w’igikwerere yemeza ko Colonel Bagosora Theoneste mu kumufunga bamurenganyije.
Mu nyandiko yashyize ahagaragara Bwana Jean Daniel Mbanda aribaza impamvu Colonel Théoneste Bagosora afunzwe ndetse n’icyo yaba yarazize. Muri iyo nyandiko agira ati “
Nk’uko hambere aha nigeze kubagezaho ikifuzo cyanjye cyo guharanira kumenya “UKULI” ku uwaba yaragize uruhare mu gutegure amahano yagwiriye u RWANDA muli 1994, n’ubu nongeye kubasaba inkunga mu kumfasha gusobanukirwa ibyo ntumva neza.

Maze hafi ibyumweru bibiri nsoma nitonze urubanza rwa BAGOSORA. mfite ibyo numvise neza aliko hali n’ibyo ntumva neza. Mu byo numvise neza icya mbere ni uko BAGOSORA yahanaguwe ho icyaha cyo “GUTEGURA” amahano yagwiriye uRWANDA muli 1994. Kuli njye iki ni icyemezo gikomeye cyane. Ikibazo : none se afungiye iki?
Mu magambo ye agaragaza ko nta Jenoside yakorewe abatutsi yabaye mu Rwanda. Mu mwanya wo kuvuga Jenoside avuga ko ari amahano ndetse agahamya ko Col Bagosora yarenganye.

Jean Daniel Mbanda akaba yarahamagariye abanyamategeko batandukanye barimo na Olivier Nduhungirehe ukorera muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga kumufasha kumusobanurira neza niba koko Col Bagosora atararenganye.
Col Bagosora wahoze ari Directeur de Cabinet muri Perezidansi ya Repubulika ku ngoma ya Habyarimana. Ubwo amasezerano y’amahoro yari arimbanyije ari hafi gushyirwaho umukono uyu mugabo wo ku rwego rwo hejuru mu gisirikare yivumbuye mu nama yigaga kuri aya masezerano asohoka avuga ko agiye i Kigali gutegurira abatutsi imperuka. Nyuma mu 1994 nibwo Jenoside yateguwe igihe kirekire yashyizwe mu bikorwa nyuma y’iraswa rya Habyarimana maze abatutsi barenga miliyoni barahatikirira.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Semigabo JP / Bwiza.com



