Tuyisenge Jeannette wamburiwe n’abajura mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo tariki ya 23 Gashyantare 2020, bagasiga bamugize intere, avuga ko bamukubise mu nda batekereza ko yaba atwite, bukaba ari bwo buryo bumvaga bwatuma apfa vuba.
Mu kiganiro yagiranye na Bwiza TV, Jeannette yasobanuye uko byamugendekeye kuri uwo munsi na nyuma yaho. Bigaragara ko ijisho rya Jeannette ry’ibumoso [bwe] ryatukuye ndetse no ku gahanga hari inkovu, byose yatewe no gukubitwa n’abajura babiri, bamuryamishije hasi kuri sima. Icyo gihe yakubiswe bikomeye mu nda gusa ngo ubu ari koroherwa nyuma yo kujya kwivuza, ndetse yasubiye mu kazi ko gucuruza serivisi ya Mobile Money.
Abajura bajya kumwambura
Hari ku Cyumweru tariki ya 23 Gashyantare mu masaa kumi n’imwe, ubwo yari mu kazi mu Murenge wa Remera munsi yo mu Migina (aho acururiza serivisi ya Mobile Money), ni ho Jeannette yari agiye kwiherera, anyura muri ‘Corridor’ y’ahagana ubwiherero bw’ahantu hari ‘depot’ ya Blarirwa.
Abajura baje bamukurikiye ariko atekereza ko nabo bagiye kwibohora, abasaba ko babanza bakajyamo gusa ngo umwe muri bo, amubaza niba hari akayira kabageza ku witwa Thierry, arabahakanira, ababwira ko hari ubwiherero. Ngo yumvishe umwe witwa Irakoze Emmanuel yamupfutse umutwe anamuniga, umujura mugenzi we witwa Irumva Elias, amuvanamo igikapu, amukubita amakofe n’imigeri mu nda ndetse no mu maso.

Bibandaga kumukubita mu nda
Jeannette akomeza avuga ati: “Oya ntabwo nari nkuriwe. Nabo ubwabo bari bazi ahari ko ntwite kuko mu magambo uriya uri mu maboko ya polisi yabwiye uriya wapfuye ngo nakubite cyane mu nda. Kuko nabo bikangaga ko ntwite, bumvaga ko nakubita mu nda cyane nshobora gupfa vuba bagahita bagenda.”
Kumenyekana no gufatwa kw’aba bajura
Umunyamakuru Samuel Baker Byansi yashyize hanze amashusho ya CCTV Camera tariki ya 25 Gashyantare, agaragaza uko aba bajura bafashe, bakanakubita Jeannette. Icyo gihe, urwego rwa RIB na polisi y’igihugu ziyemeza kubashakisha bagashyikirizwa ubutabera.
Tariki ya 27 Gashyantare, Polisi yatangaje ko ku bufatanye na RIB babashije gufata aba bajura; Irakoze Emmanuel na Irumva Elias warashwe arapfa ubwo yarwanyaga inzego z’umutekano.
Bwiza TV yabajije Jeannette niba aterera iyo nyuma y’ifatwa rya Irakoze, avuga ati: “Oya ntabwo naterera iyo, kurega bwo, ikirego naragitanze muri RIB.”

Tuyisenge Jeannette
Jeannette ni umubyeyi ufite umugabo n’abana babiri, batuye mu Mudugudu wa Nyabisindu, Akagari ka Nyabisindu, Umurenge wa Remera mu karere ka Gasabo. Umwana we w’imfura afite imyaka itatu n’amezi arindwi, umutoya afite amezi icumi y’amavuko. Akora akazi ko gucuruza serivisi ya Mobile Money avuga ko yatangiye mu 2011.
Akimara kurangiza amashuri yisumbuye. Yakomeje gutanga iyi serivisi n’igihe yakomeje muri kaminuza kugeza ubu. Muri kaminuza, Jeannette yarangije icyiciro cya kabiri mu icungamutungo.
Ikiganiro cyose Jeannette yagiranye na Bwiza TV




