gettyimages-1043567870

Jimmy Carter wabaye Perezida wa Amerika yatabarutse ku myaka 100

James (Jimmy) Earl Carter wabaye Perezida wa 39 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatabarutse ku myaka 100 y’amavuko ku mugoroba wo ku Cyumweru, itariki 29 Ukuboza 2024.

Umuhungu we, Chip Carter yemeje ko yaguye iwe mu rugo muri Leta ta Georgia, akaba ari we warambye kurusha abandi bose bigeze kuba abaperezida ba Amerika.

James Earl Carter Jr. yavutse taliki ya mbere Ukwezi kwa cumi 1924, avukira ahitwa muri Plains muri Leta ya Georgia, aho avukana n’abandi bana batatu. Se yari umuhinzi mworozi wari ufite n’iduka. Mu 1946 yarangije ishuri rya gisirikare ry’ingabo za Amerika zirwanira mu mazi

Yashakanye n’umugore we Rosalynn, mu 1946, mu rushako yavuze ko ari cyo kintu cy’ingenzi kibaye mu buzima bwe, babyarana abahungu batatu n’umukobwa umwe.

Atangaza iby’urupfu rwe, umuhungu we Chip Carter yagize ati: “Data yari intwari kandi si kuri jye gusa ahubwo no kuri buri wese ukunda amahoro, uburenganzira bwa muntu, n’urukundo rutikubira”.

Jimmy Carter wabaye perezida wa 39 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, muri Manda umwe Mbere yo gusimburwa na Reagan, yabarizwaga mu ishyaka ry’Abademokarate.

Yayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva mu kwezi kwa mbere mu 1977 kugeza mu kwa mbere 1981 amaze gutsinda amatora yo mu 1976 yari ahanganiyemo n’Umurepubulikani Gerald Ford.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *