Umuhanzi Jimmy Cliff wo muri Jamaica, wamamaye mu njyana ya Reggae, yapfuye afite imyaka 81 y’amavuko ahitanwe n’umusonga, nk’uko umugore we yabitangaje kuri Instagram.
Nk’uko umugore we yabitangaje mu butumwa bwashyizwe kuri Instagram, uyu muhanzi yari arwaye umusonga. Ubutumwa bwashyizwe kuri konti yemewe y’uyu muhanzi bugira buti: “Mbabajwe cyane no kubamenyesha ko umugabo wanjye Jimmy Cliff yitabye Imana nyuma yo gufatwa n’indwara y’umusonga”.
Mu butumwa bwe, umugore we Latifa yanditse ati: “Jimmy, rukundo rwanjye, ruhukira mu mahoro. Nzubaha ibyifuzo byawe bya nyuma. Nyamuneka mwubahe ubuzima bwacu bwite muri iki gihe kitoroshye.” Yongeyeho ati “andi makuru azashyirwa ahagaragara nyuma.”
Icyamamare ku Isi mu njyana ya Reggae, Jimmy Cliff niwe muhanzi wanditse indirimbo nka “Reggae Night,” “I Can See Clearly Now,” na “You Can Get It If You Really Want.”




