John Patrick Amama Mbabazi, uzwi cyane nka Amama Mbabazi, yavutse kuwa 16 Mutarama 1949, akaba ari umunyapolitiki w’Umugande wabaye Minisitiri w’Intebe wa Uganda kuva kuwa 24 Gicurasi 2011 kugeza kuwa 19 Nzeri 2014 nk’uko tubikesha Wikipedia.
Amama Mbabazi yabaye Minisitiri w’Intebe wa 10 mu mateka ya Uganda, akaba yaranagize uruhare rukomeye mu rugamba rwo kubohora Uganda ubutegetsi bw’igitugu bwayiranze hagati y’1972 kugeza mu 1986, akaba yaranabaye umwe mu bashinze ishyaka NRM riri ku butegetsi kuri iki gihe.
Amama Mbabazi yabaye umudepite uhagarariye Kinkiizi y’Uburengerazuba, umwanya yabayemo guhera mu 1996. Yabaye kandi minisitiri w’ubutabera ndetse n’intumwa nkuru ya leta kuva mu 2004 kugeza mu 2006, umwanya yavuyeho aba minisitiri w’ingabo kuva mu 2006 kugeza mu 2008, ndetse aba na minisitiri w’umutekano kuva mu 2009 kugeza mu 2011 agirwa Minisitiri w’Intebe.
Nyuma yo gukurwa kuri uyu mwanya, yasimbuwe n’inshuti ye yo mu bwana, Ruhakana Rugunda kuwa 18 Nzeri 2014. Ibi bikaba byragaragariye bamwe nk’uburyo perezida Museveni yakoresheje bwo kumwigizayo nyuma yo kumva afite gahunda yo kwiyamamariza kuyobora Uganda.
Kuwa 15 Kamena 2015, nibwo noneho Amama Mbabazi yatangaje ku mugaragaro ko afite gahunda yo guhangana na Museveni hashakwa umukandida uzahagararira NRM mu matora. Ibi akaba yarabigaragarije mu nama y’ishyaka yateranye kuwa 04 Ukwakira 2015.
Ibi byakurikiwe nuko Museveni afata iki gitekerezo cya Mbabazi nk’imyitwarire mibi ndetse gihutiweho, maze kuwa 31 Nyakanga, nyuma yo kutumvikana hagati y’abayobozi bakuru muri NRM ndetse na Amama Mbabazi, bituma atangaza ko aziyamamaza nk’umukandida wigenga.
Ubuzima bwa Mbabazi mbere yo kuba uwo ari we ndetse n’amashuri yize
Amama Mbabazi yavukiye kuwa 16 Mutarama 1949 mu giturage cya Mparo, mu Rukiga, kuri ubu akaba ari mu Karere ka Kabale, akaba yaravutse mu muryango w’abana benshi dore ko we ngo yari uwa 13 nk’uko yabitangarije umunyamakuru wa Observer. Amashuri ye yayize ku bigo 2 byari bikomeye haba mu gihe cya gikoloni ndetse na nyuma yaho, aho amashuri yisumbuye yayize kuri Kigezi High School ndetse na Ntare School.
Afite impamyabushobozi mu bijyanye n’amategeko yakuye muri Kaminuza ya Makerere ndetse n’indi yakuye muri Law Development Center muri Kampala mu 1976.
Imirimo Amama Mbabazi yagiye akora
Mbere yo kwinjira muri politiki, Amama Mbabazi yabaye uhagarariye leta mu mategeko mu biro by’intumwa nkuru ya leta kuva mu 1976 kugeza mu 1978, arazamuka agirwa Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’igihugu y’Amategeko kuva mu 1977 kugeza mu 1979.
Kuva 1986 kugeza mu 1992, Amama Mbabazi yari akuriye urwego rushinzwe umutekano hanze y’igihugu, ndetse aba minisitiri wa leta muri perezidansi ushinzwe ibikorwa bya politiki.
Hagati y’1986 kugeza mu 1992 kandi Amama Mbabazi yabaye minisitiri wa leta muri Minisiteri y’ingabo, ndetse ari na minisitiri wa leta ushinzwe ubufatanye mu karere kuva mu 1998 kugeza mu 2001.
Kuva mu 2004 nibwo yagizwe minisitiri w’ubutabera ndetse n’intumwa nkuru ya leta, umwanya yabayemo kugeza agizwe minisitiri w’ingabo mu 2006 umwanya yavuyeho agirwa minisitiri w’umutekano kuva muri Gashyantare 2009 kugeza muri Gicurasi 2011 ubwo yagirwaga Minisitiri w’Intebe wa Uganda.
Amama Mbabazi kandi yabaye Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka NRM riri ku butegetsi kuva mu Ugushyingo 2005 kugeza muri Mutarama 2015.
Mu bijyanye na dipolomasi, Amama Mbabazi yahagarariye Uganda mu nama mpuzamahanga yari irimo n’Akanama k’Umutekano ka Loni, aho yabashije kumvisha Umuryango Mpuzamahanga kwemerera igisirikare cya Uganda gukurikirana inyeshyamba za Lord’s Resistane Army muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Kimwe mu bintu Amama Mbabazi yibuka mu buto bwe, nuko ibirenge bye byinjira mu nkweto bwa mbere yambaye inkweto za nyina, nyuma y’uko se umubyara yari yarasuhukiye muri Buganda yataha akazana inkweto yaguriye umugore maze nawe akazipima. Icyo gihe akaba yarigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza. Naho inkweto ze yambaye bwa mbere yazambaye yiga mu mashuri yisumbuye.
Amama Mbabazi niwe mukandida, mu bazahatanira kuyobora Uganda mu matora ateganyijwe kuwa 18 Gashyantare 2016, duhereyeho tubabwira amwe mu mateka ye, ubutaha tukaba tuzakomereza no ku wundi hagati ya Dr Kiiza Besigye ndetse na Perezida Museveni.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Denis/Bwiza.com



