Umuhanzi  Jose Chameleone, azataramira abakunzi be mu gitaramo kizaba ku Cyumweru tariki 25 Gicurasi 2025 muri Kigali Universe.

Jose Chameleone yageze i Kigali aho azataramira abakunzi be ku Cyumweru

Kigali, Rwanda – Umuhanzi ukomeye mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba, Jose Chameleone, yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 23 Gicurasi 2025, aho ategerejwe gutaramira abakunzi be mu gitaramo kizaba ku Cyumweru tariki 25 Gicurasi 2025 muri Kigali Universe.

Umuhanzi  Jose Chameleone, azataramira abakunzi be mu gitaramo kizaba ku Cyumweru tariki 25 Gicurasi 2025 muri Kigali Universe.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, Chameleone yashyize kuri Instagram video yagaragazaga ko ari mu ndege ya RwandAir, ashimangira urugendo rwe aza mu Rwanda, aho yanditse ati:
“Kigali good morning. I am flying. I am going home – Rwanda.” Bishatse kuvuga ngo “Kigali, mwaramutse. Ndi mu rugendo. Ntashye iwacu mu Rwanda.”

Iki gitaramo ni kimwe mu byitezwe cyane mu mujyi wa Kigali, aho umuhanzi azongera guhura n’abafana be nyuma y’igihe kitari gito adataramira mu Rwanda.

Jose Chameleone yakunzwe cyane kubera indirimbo nka Valu Valu, Tatizo, Bayuda, n’izindi. yamenyekanye cyane mu njyana ya Afrobeat ndetse n’izindi njyana zigezweho mu karere.

Uyu muhanzi ategerejwe mu kiganiro kizwi nka Kiss Drive kuri uyu wa Gatanu Gicurasi, 2025 guhera saa moya z’umugoroba, aho azakuganira n’umunyamakuru Austin wa radiyo KISS FM  ku rugendo rwe rwa muzika n’ibiteganyijwe mu gitaramo cye mu Rwanda.

Biteganyijwe ko Jose Chameleone azakora urugendo rwo gusura ibitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda mbere y’igitaramo, agamije kumenyekanisha iki gitaramo no gusabana n’abafana.

Abategura iki gitaramo batangaje ko amatike akomeje kugurishwa ku mbuga zemewe no ku masoko atandukanye. Barasaba abakunzi ba muzika nyafurika kwihutira kuyagura hakiri kare, kugira ngo batazacikanwa n’iki gikorwa kidasanzwe kitezweho guhuriza hamwe ibyamamare, injyana nyayo n’umunezero i Kigali.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *