IMG_20250228_082303

Jose Mourinho yahaniwe muri Turikiya

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Turikiya ryahagaritse umutoza wa Fenerbahce, Jose Mourinho imikino ine ndetse rimuca amande arenga €42,000 kubera amagambo yavuze nyuma y’umukino wa shampiyona warangiye banganyije na Galatasaray 0-0 ku wa Mbere.

Nyuma y’umukino, Mourinho yavuze ko “abari ku ntebe y’abasimbura ba Galatasaray basimbukaga nk’inkende,” amagambo yahise ashinjwa kuba ay’ivangura no kutubahiriza amahame y’umupira w’amaguru.

Ibi byatumye ahagarikwa imikino ibiri kubera gutuka abasifuzi ndetse n’indi ibiri kubera amagambo ye kuri Galatasaray.

Nubwo ikipe ya Fenerbahce yatangaje ko amagambo ye yasobanuwe nabi, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ryemeje ko ibihano buguma uko byatanzwe.

Mourinho n’ikipe ye bari mu rugamba rukomeye rwo guhatanira igikombe, aho bari inyuma ya Galatasaray n’amanota atandatu muri shampiyona.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *