Mu gihe cy’iminsi ibiri amaze muri Ntara ya Kivu y’ Amajyepfo, uwahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila Kabange, akomeje ibikorwa by’ibiganiro agirana n’inzego zitandukanye mu rwego rwo gushakira amahoro arambye igihugu cye.
Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe, Kabila yakiriye intumwa z’abarimu baturuka muri za kaminuza n’amashuri makuru yo mu Ntara ya Kivu y’ Amajyepfo, bahagarariye abandi mu Ihuriro ry’abayobozi b’ibigo by’amashuri makuru na za kaminuza (Conférence des Chefs d’Établissements) muri iyo ntara.
Mu kiganiro nyunguranabitekerezo cyabereye mu mujyi wa Bukavu, aba barimu bagaragaje ko bishimiye cyane iyi gahunda Kabila yatangije yo gushakira amahoro igihugu cye, bavuga ko ari inzira nziza mu kunga Abanye-Congo no gushaka ibisubizo birambye ku bibazo by’umutekano muke uri muri iki gihugu.
Prof. Fatuma Ngongo, wari uyoboye iryo tsinda, yagize ati:“Twaje twitabiriye ubutumire bwahawe ihuriro ryacu kugira ngo dutange umusanzu muri ibi biganiro. Twishimiye ko Nyakubahwa wahoze ari Perezida wacu yafunguye uru rubuga rwo kuganiramo, ndetse birarushaho gutanga icyizere ko amahoro ashoboka mu gihugu cyacu.”
Yongeyeho ko ibiganiro byabo na Kabila byibanze ku ngingo 12 yagaragaje nk’ishingiro ry’umushinga we wo kugarura amahoro mu gihugu, harimo ibijyanye no kunga ubumwe bw’Abanye-Congo, gusubizaho ubuyobozi muri Teritwari zimwe na zimwe, guharanira ko ubutabera bukora neza ndetse no gukemura ibibazo by’imibanire hagati y’abanyagihugu.
Uyu mugabo wategetse Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hagati ya 2001 na 2019, yatangiye iyi gahunda i Bukavu nyuma y’ uko nanone avuye Goma aho ku munsi wa mbere, yakiriye inzego zitandukanye zirimo: Barza intercommunautaire (ihuriro ry’amoko n’imiryango gakondo), Dynamique des jeunes (urubyiruko), Abakuru b’imiryango gakondo, ndetse na Fédération des entreprises du Congo (FEC)
Aba bose, kimwe n’abarimu, bamugaragarije impungenge bafite k’ ukuntu umutekano wifashe nabi mu Burasirazuba bwa RDC, ndetse banagaragaza ibyo bifuza ko byakwitabwaho mu rugendo rw’amahoro kugirango Congo yongere kuba igihugu bitekanye kandi gifite amahoro.




