image-265060-1745205314

Joseph Kabila yasesekaye i Goma

Amakuru ava muri RDC aravuga ko uwahoze ari Perezida Joseph Kabila yageze i Goma kuri uyu wa Mbere, itariki ya 26 Gicurasi 2025.

M23, igenzura igice cy’aka karere, imusobanurira ko ari “umusirikare w’abaturage” n’umuntu “wubahwa kandi wubaha”.

Nta mashusho arajya ahagaragara amugaragaza ari muri uyu Mujyi, gusa mu itangazo rye, Corneille Nangaa, Umuhuzabikorwa wa AFC-M23, yagize ati: “Joseph Kabila yakiriwe i Goma, mu gice cyonyine cy’igihugu aho urwikekwe, gutotezwa muri politiki, ibihano by’urupfu, ivanguramoko, amacakubiri n’amagambo abiba inzangano bitaba.»

Mu ijambo rye yavuze mu ijoro ryo ku wa Gatanu, Joseph Kabila yari yatangaje ko ateganya kujya i Goma “mu minsi iri imbere”, gusa kugeza ubu ntaremeza ubwe ko yahageze.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *