Mu gihe bimaze iminsi bivugwa ko icyamamare Justin Bieber ukomoka muri Canada ari mu rukundo na Hailey, ubu yahishuye byinshi ku by’urukundo rwabo ariko akaba agishidikanya niba babana koko, ati: Ese tubanye byaba byifashe bite?
Ibyo yabivuze anatangazaga icyo amuteganyiriza nyuma yo gutandukana n’uwahoze ari umukunzi we Selena Gomez bari bamaranye igihe kirekire.

Avugana n’ikinyamakuru GQ, Justin yasobanuye ko kwinjira mu rukundo byimbitse na Hailey w’imyaka 19 asigaye abitinya bityo ngo bisaba igihe kirekire cyo kubitekerezaho.
Mu magambo ye yagize ati:” sinshaka gushyira umuntu mu mwanya runaka ku buryo yumva ko ari njyewe wenyine cyangwa ko ndi uwe gusa, kuko hari igihe birangira umwe ababaye.
kugeza ubu sinshaka kugira uwo nikoreza umutwaro, kuko mfite izindi nshingano nyinshi sinshaka kongeraho izindi nshingano z’umukobwa dukundana”.
Yakomeje agira ati:“ndabizi mu bihe byashize nababaje benshi nkanavuga ibyo niteguye kubakorera ariko sinabaga ngambiriye kubashimisha ahubwo nabaga mfite icyo mbashakaho. Gusa kugeza ubu ndimo kureba ejo hazaza hanjye bityo bizamfashe kutagira uwo mbangamira”

Nubwo yakomeje avuga atyo, Bieber ngo afite ikizere cy’ejo hazaza na Hailey.
Ati “byagenda bite ndamutse ndongoye Hailey? Ndamutse mubabaje najye byahora gutyo nkabura amahitamo,mu by’ukuri byaba bigoye komora ibikomere, biragoye. Sinshaka kumubabaza”.
Justine Bieber akomeza kuganiriza GQ, yagize icyo avuga kubyerekeye Celena Gomez wahoze ari umukunzi we, bakanagirana ibihe byiza;
Ati”Ntitubivugeho byinshi,gusa byari biryoshye pe! niba hari icyo akeneye ndahari.niba hari icyo nifuza nawe arahari”
Ayo magambo yatangajwe na Justin Bieber, aha bigasesengurwa ko yaba yasaga nukurira inzira ku murima Hailey ntaho amukinze, gusa byatumye nawe agira icyo atangaza ashimangira ko we na Bieber batari mu rukundo rufatika.
Haily aganira na E!News yagize ati “jyewe nawe ntabwo turi abakunzi bukuri, gukundana kuri iyi myaka tugezemo biragoye,gusa sinkunda kubivugaho kuko biri hagati yanjye na we.

Ndibaza ko iby’urukundo rwa njye ari njye bireba, ntibireba isi yose, ubwo ni njyewe ukwiye kubyimenyera”
Justin Bieber ubu ugiye kuzuza imyaka 22 y’amavuko mu kwezi gutaha , ni kenshi yagiye avugwaho gufata ibiyobyabwenge bikabije no kujarajara mu rukundo akanatandukana n’abakunzi be.
Harimo na Celena bagiranye ibihe byiza bakaba baratandukanye mu mpera z’umwaka wa 2012, none kugeza ubu akaba ashidikanya niba azarongora Hailey Baldwin.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com



