Justin Bieber yabaye ahagaritse ibikorwa by’umuziki

Ku wa mbere, tariki ya 25 Werurwe, umuhanzi wo muri Canada, Justin Bieber yatangaje ko abaye ahagaritse ibikorwa by’umuziki mu gihe ubuzima bwe budahagaze neza .

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Instagram nyuma y’aho abakunzi be bari bamaze igihe kinini bamusaba gukora izindi ndirimbo, Justin Bieber yabasubije ati:

“ Nakoze ibitaramo byinshi ariko mu giherutse mwabonye ko ntari meze neza kandi ndatekereza ko atari byo mwari mukwiye kubera ko muba mwishyuye kugira ngo mugire igitaramo cyiza ariko sinashoboye kubataramira nk’uko mubyifuza.

Nagerageje gushaka impamvu yabyo nk’uko namwe mubigenza. Ubu hari ibibazo ngomba gukemura, ndashaka kwita ku muryango no kuba umugabo nifuza. Umuziki ni ingenzi mu buzima ariko nta cyaruta umuryango n’ubuzima.” Justin

Muru ubu butumwa kandi, uyu mugabo yatangaje ko ibi bibazo nibimara gukemuka azaza ameze neza, akomeze ibikorwa bye by’umuziki.

Justin Bieber yashyize hanze umuzingo yise “Purpose” mu 2015. Ubwo yakoraga urugendo rwo kumurika uyu muzingo, yaje kururangiza igihe kitaragera. Byavuzwe ko yaruhagaritse ku mpamvu z’ibibazo yari afite birebana n’ubuzima bwe.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *