DRC's Kabila meets South Africa's Mbeki in Johannesburg

Kabila udateganya kuva muri politiki arakurikizaho iki nyuma y’amasezerano akomeje gusinywa?

Nyuma y’ibiganiro bya Doha na Washington byagejeje ku isinywa ry’amasezerano y’ingenzi agamije guhosha amakimbirane amaze imyaka irenga 30 mu burasirazuba bwa RDC, hakomeje kwibazwa icyo Joseph Kabila, wahoze ari perezida ateganya gukurikizaho nyuma yo kugaragara ko adateganya kuva muri politiki vuba.

Amasezerano abiri, ku bibuga bibiri: ku ruhande rumwe, Washington, aho Kinshasa na Kigali bagiranye amasezerano hagati y’ibihugu byombi ahagarikiwe na Amerika. Ku rundi ruhande, Doha, ahasinyiwe itangazo ry’amahame hagati ya Guverinoma ya Congo na AFC / M23, bigizwemo uruhare na Qatar.

Ariko muri ibyo biganiro bya dipolomasi, umunyapolitiki umwe hakomeje kwibazwa ikiri mu mutwe we nk’uko bitangazwa na RFI dukesha iyi nkuru.

Ni Joseph Kabila wahoze ari perezida, n’ubu akaba akiri i Goma, aho bivugwa ko arwanya byimazeyo amasezerano y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro hagati ya Kinshasa na Washington.

Uyu yambuwe ubudahangarwa nk’umusenateri ubuzima bwe bwose, ariko arashaka guhindura ejo hazaza ha politiki y’igihugu cye.

Ni ubuhe buryo abibonamo?

 

Biravugwa ko Joseph Kabila yasoje inama ngishanama yakoresheje mu burasirazuba bwa DRC, aho yahereye i Goma, hanyuma ajya i Bukavu. Nyuma y’izo nama, hateguwe inyandiko. Ariko, nta tariki iratangazwa y’igihe iyo nyandiko izashyirwa ahagaragara. Ikiganiro cyari giteganijwe mbere n’abanyamakuru, nacyo cyarasubitswe.

Nk’uko byatangajwe n’umwe mu ncuti ze magara, waganiriye na RFI, ibikubiye muri iyi raporo bishobora gutangwa mu gihe cy’inama y’umushyikirano y’igihugu iri gutegurwa. Ni ibiganiro bizaba biyobowe na Kiliziya Gatolika n’Itorero ry’Abaporotesitanti, aho Joseph Kabila ateganya kuzabyitabira.

 

Ariko se mu by’ukuri uwahoze ari Perezida wa Congo arashaka iki?

Abamwegereye bashimangira ko icyo ashaka atari ugusubira ku butegetsi, ahubwo ko ari ukwemera bimwe mu bisabwa, cyane cyane ku bijyanye n’imiyoborere ndetse n’umutekano mu burasirazuba bw’igihugu.

Amerika irashaka imiyoborere idaheza

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziherutse gushimangira ko hakenewe “imiyoborere idaheza.” Umuvugizi wa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Amerika, Tammy Bruce yongeye kubyibutsa agira ati: “Ni ngombwa gutuma abaturage bahunze basubira mu ngo zabo kandi bakabona ejo hazaza heza.”

 

Uyu mwanya Amerika ihagazemo ushimangira impungenge zagaragajwe na Joseph Kabila, cyane cyane binyuze mu bikorwa bya Kikaya Bin Karubi. Uyu usanzwe ari umwe mu bajyanama be ba hafi, bivugwa ko aherutse mu rugendo rw’ubushabitsi cyangwa lobbying i Washington mu kwezi gushize.

Uko bimeze kose, nk’uko abamwegereye babyizeza, ngo Joseph Kabila akomeje gukurikirana aho ibintu bigana. Ngo ntabwo afite gahunda yo kuva mu kibuga cya politiki kandi arashaka rwose kuyigiramo uruhare, nubwo hari imanza aregwamo kandi atitaye ku byavuye mu biganiro bya Doha cyangwa  Washington.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *