Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 25 Kamena, Joseph Kabila wayoboye Repubulika ya Demokarasi ya Congo imyaka 18 yagiranye ibiganiro n’amatsinda ane atandukanye, ayahamiriza ko yiyemeje gutanga umusanzu we kugira ngo igihugu kigere ku mahoro arambye.
Ni nyuma yo gukorera ibiganiro nka biriya mu mujyi wa Goma yari amazemo ukwezi.
Mu ruzinduko arimo kugirira mu mujyi wa Bukavu naho Joseph Kabila yagiranye ibiganiro n’amatsinda atandukanye i Bukavu muri Kivu y’Amajyepfo, abaganiriza ku byerekeye umutekano w’iki gihugu n’icyakorwa kugira ngo ugerweho.
Amatsinda yabonanye na yo uyu munsi, harimo itsinda ry’Abanyeshuri, urubyiruko, Sosiyete sivili n’abayoboke b’amatorero y’ububyutse akorera i Bukavu.
Muri iki kiganiro, yavuze ko ashyigikiye gahunda y’ibiganiro by’Inama Nkuru ya Kiliziya Gatolika muri RDC (CENCO) ku iterambere ry’igihugu, anasaba buri muturage gutanga umusanzu we kugira ngo RDC igere ku mahoro arambye.
Yashimangiye ko umutekano ari ngombwa mu iterambere ry’igihugu anaburira ko nta mahoro arambye RDC ishobora kugeraho nta mutekano mwiza uraboneka.
Ikiganiro cye n’aya matsinda kikaba cyibanze ku ngingo 12 yagaragaje mu ijambo rye rya nyuma yaganeye abanyekongo ubwo yari hafi kugaruka muri RDC ava mu buhungiro yari amazemo umwaka n’igice.
Nyuma y’iryo jambo ni bwo yahise yerekeza i Goma mu Burasizuba bwa Congo mu gice kigenzurwa n’ihuriro rya AFC/M23, ribarizwamo umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneheho, ihuriro rigamije gushyiraho akadomo kanyuma k’ ubutegetsi bw’i Kinshasa.
Icyo gihe Joseph Kabila yibanze ku byatuma Congo ibamo amahoro, kandi agaragaza ko iki gihugu kiri mu kangaratete kubera imiyoborere mibi ikiganisha mu bibazo, kandi ko Perezida wacyo Felix Tshisekedi ari we nyirabayazana w’ ibibazo byose byugarije iki gihugu.
Kabila kandi yageze n’aho agenera ubutumwa Perezida Felix Tshisekedi ko asigaranye amahitamo atatu gusa, arimo kwegura mu gihe ibintu bitaramubana bibi kurushaho.
Bitaganijwe ko ibiganiro bya Kabila n’izindi nzego atarahura nazo bizakomeza, nk’uko n’ibindi yabikoze mu mujyi wa Goma mu minsi mike ishize.




