capturefr4-2.jpg

Kagame yavuze ku bajya bibwira ko gutora 100 % atari Demokarasi

Umukandida wa RPF Inkotanyi Paul Kagame yijeje abaturage b’i Muhanga ko atazabatenguha nk’uko na bo batatengushye. Yabivuze ubwo yari mu gikorwa cyo kwiyamamaza kuri uyu wa Mbere muri aka Karere aho abaturajye bamweretse urukundo ndetse bamwizeza kuzamutora 100%.

Yavuze ko nk’abanyarwanda bizeye ko taliki 15 Nyakanga bazihitiramo umukandida ubabereye uzayobora Repubulika. Aha yaboneyeho kunenga abajya bavuga ko batumva ko gutora ijana ku ijana atari Demokarasi.

Yagize ati: Hari abatatwumva rero batumva u Rwanda ariko buhoro buhoro ibikorwa bizajya bibabwira. Biriya twavugaga mbere ngo ijana ku ijana, hari abatumva ko 100% ari demokarasi.”

Aha Kagame yatanze icyizere ko bazabyumva kuko ibizakorwa taliki 15 ari ibireba u Rwanda bitabareba cyane.Yatanze urugero rw’uwo yabajije niba uwatowe kuri 15% ariyo demokarasi? yavuze ko abenshi hari ibyo bavuga bitewe n’ubujiji.

Ati” Hari benshi batorwa bakavamo babonye 15% ndetse n’ababatoye, ari nka 30 cyangwa 40 by’abagombaga gutora ! Iyo niyo demokarasi? Gute se? Ntimugakangwe na byinshi kuko haba harimo n’ubujiji, twe twikomereze inzira yacu tuzi aho tuvuye tuzi aho igihugu cyari kiri mu myaka 30 ishize.”

Gahunda igezeho ni ugukomeza kwiyubaka hatabaye kwishyiramo gahunda yari imenyerewe hambere yo kumenyera ubukene no kwakira gutungwa n’abandi ndetse n’Imana gusa.

Aha yashimangiye ko Abanyarwanda bagomba kwitunga biturutse ku mateka bubatse mu myaka 30 ishize, bahereye ku ruhare rwabo kandi ntibibabuze ku bana n’abo bandi ndetse n’Imana yatanze igihugu cyiza n’ibindi byiza byo guheraho.

Iyo nzira y’aho u Rwanda rugana rero ngo ni ugushimangira iyo myumvire yo kwikorera no kugerageza byose bishimangira iterambere.

Umukandida Paul Kagame yavuze ko mu 2017 na mbere yaho, yiyamamarije i Ngororero kandi yasubiyeyo kugira ngo we n’Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bajye umugambi w’ibyo bazakora tariki 15 Nyakanga 2024.
capturefr4-2.jpg

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *