Abantu 18 bakomeretse kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Kanama, nyuma yo gukora impanuka y’imodoka.
Ni impanuka yabereye mu murenge wa Gacurabwenge w’akarere ka Kamonyi, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu.
Iyi mpanuka yabaye ubwo imodoka yo mu bwoko bwa Coaster ya sosiyete itwara abagenzi ya ‘Capital’ yaturukaga mu mujyi wa Kigali yerekeza mu karere ka Karongi yagonganaga n’ikamyo itwara Peteroli yavaga mu karere ka Muhanga ijya mu mujyi wa Kigali.
Amakuru atangwa n’Ishami rya Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda ivuga ko abantu 18 bari muri Coaster bakomerekeye muri iriya mpanuka, mbere yo kujyanwa kwa muganga.
Aba barimo batanu bakomeretse mu buryo bukomeye na 13 bakomeretse byoroheje.
Amakuru avuga ko nta muntu n’umwe wigeze atakariza ubuzima muri iriya mpanuka.



