Kampala/ Kansanga: Hari abandi Banyarwanda batawe muri yombi bavanwe mu rusengero

Hari amakuru avuga ko hari abandi Banyarwanda batazwi umubare batawe muri yombi mu gace ka Kansanga na Ndeeba mu Mujyi wa Kampala.

Abandi Banyarwanda basaga 40 baherutse gutabwa muri yombi kuwa Kabiri w’iki cyumweru basanzwe mu rusengero rwa ADEPR.

Ikinyamakuru Eyalama dukesha iyi nkuru kivuga ko ubwo cyaganirizaga abaturage bo mu gace ka  Besania ku mugoroba wo ku wa 24 Nyakanga, bakibwiye ko aba Banyarwanda atari bo bonyine bafashwe kuko ngo hari abandi bafashwe mbere yabo.

Ku mpamvu z’umutekano wabo, bavugaga ko badashaka ko Inzego z’umutekano za Uganda zimenya ko ari bo batangaje aya makuru, bavuze ko Abafashwe bari mu rusengero na none rwayoborwaga n’Abanyarwanda.

Bavuga ko batazi impamvu aba batawe muri yombi. Bwiza.com nayo ntiyabashije kumenya impamvu ariko hashize iminsi bivugwa ko abanyarwanda bafatwa baba bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda. Aba bagiye babihakana bakavuga ko ntaho bahuriye n’ibi bikorwa.

U Rwanda rwamaganye ibi bikorwa byo gufata abaturage barwo ndetse rutangaza ko ruri gusaba ibisobanuro kuri iri fatwa ryongeye kubura.

Abanyarwanda batangiye kubura umutekano wabo muri Uganda kuva mu myaka ibiri ishize. Ni nyuma y’aho umubano w’ibihugu byombi ujemo agatotsi.

U Rwanda rushinja Uganda gucumbikira abarurwanya, Uganda ikabihakana, nayo igashinja u Rwanda kuyicengezamo intasi zarwo.

Kuri ubu Abanyarwanda bahawe inama ko bakwiye kureka kujya muri Uganda kuko umutekano wabo utizewe.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *