Karongi: Ababariwe imitungo yabo amaso agahera mu kirere bagiye kwishyurwa

Ubuyobozi bw’akarere ka Karongi bwasezeranyije abaturage babariwe imitungo yabo amaso agahera mu kirere ko bagiye kwishyurwa vuba. Bamwe muri bo bavuga ko bamaze amezi atatu barabujijwe uburenganzira mu mitungo yabo ku bw’ibikorwa by’inyungu rusange, ariyo bavanagaho amaramuko bigakomeza kudindiza iterambere ryabo.

Aba ni bamwe mu baturage bafite imitungo mu i santere y’ubucuruzi ya Bupfune, ho mu kagari ka Nyarusazi, umurenge wa Bwishyura babariwe imitungo yabo ngo habashe kubakwa Ruhurura itwara amazi iyanyuze ahadashyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.

Bamwe mu baganiriye na BWIZA batangaje ko bifuza kumenya aho dosiye zibishyura zigeze kuko amezi atatu yihiritse ibyangombwa by’ubutaka bwabo byaratwawe ariko bagategereza kwishyurwa amaso agahera mu kirere.

Umwe yagize ati :”Turifuza ko mwatubariza aho dosiye y’ikibazo cyacu abaturage bo mu mudugudu wa Bupfune, kigeze. Aho ruhurura akarere ka Karongi kagennye kubaka baje bakatubarira imitungo yacu (amazu,insina,imyaka n’ibindi) izangirizwa mu gihe izaba iri kubakwa, tukaba twarategereje amaso agahera mu kirere, kandi ibyemezo by’ubutaka byacu barabitwaye.”

Undi ati: “Kugeza ubu tukaba nta burenganzira dufite ku mitungo yacu, ibyo byose bikaba byarabaye mu gihe cy’amezi atatu ashize, tukaba twifuza ko inzego zibishinzwe zatwishyura kugira ngo tugire ibindi bikorwa by’iterambere twikorera, kugeza ubu nta burenganzira dufite, ariho twakuraga imibereho y’imiryango yacu.”

Aba bose icyo bahurizaho ni uko Ubuyobozi bwajya bufasha abaturage bukihutisha Dosiye zo kwishyura, kuko babarirwa inyigo yararangiye.

Niragire Theophile, Umuyobozi w’akarere ka Karongi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu kiganiro yahaye BWIZA yavuze ko ikibazo cy’aba baturage kizwi ariko ko mu gihe kitarenze ukwezi kumwe kizaba cyakemutse.

Ati: “Abaturage babariwe mu mpera za Nyakanga, ntibyakabaye birenza amezi atatu batarishyurwa, ariko babe bihanganye kuko RTDA irimo kwereka umufatanya bikorwa Banki y’isi ibyabazwe kugira ngo ibishyure, kandi turafatanya dukurikirane bive mu nzira bishyurwe mu gihe kitarenze ukwezi kumwe uhereye uyu munsi.”

Akomeza avuga ko aba baturage babariwe nubundi batari kwemererwa kugira icyo bayakoraho, kuko aho aherereye ashyira ubuzima bwabo mu kaga, kandi yibasiwe n’ibiza biheruka kwibasira Intara y’iburengerazuba mu ijoro rya tariki 02 zishyira tariki 03 Gicurasi 2023.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *