Karongi: Babiri muri nyobozi, Perezidante wa njyanama n’abakozi 14 basezeye

Mukase Valentine, wari umuyobozi w’akarere ka Karongi n’umuyobozi wako wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Niragire Theophile na Dusingize Donatha wari Perezidante w’inama njyanama basezeye ku mirimo yabo.

Uretse aba bayobozi basezeye kandi hari abakozi 14 biganjemo abo mu ishami ry’imyubakire basezeye, barimo n’abo mu miyoborere myiza.

Amakuru BWIZA yakuye ahantu hizewe n’uko aba bose basezeye kuri uyu wa Gatanu, tariki 15 ugushyingo 2024.

Twagerageje kuguvugisha Ngarambe Vedaste, visi perezida w’Inama Njyanama adutangariza ko atwaye imodoka aza kutuvugisha gusa atwemerera ko aba basezeye.

Gusa muri aka karere hari umudugudu wubakiwe abatishoboye wa Gatoki mu murenge wa Bwishyura wasenywe utamaze kabiri, bamwe bakabigereka kuri aba bakozi bo mu ishami ry’imyubakire, bakanakemanga imikorere y’iri shami.

Hari kandi ibibazo by’ingengabitekerezo bimaze iminsi bivugwa muri aka karere.

Mu mpera z’ukwakira 2023 nibwo uwari umuyobozi w’aka karere yirukanwe n’inama njyanama bamushinja kumugira inama ntazikurikize.

Inkuru tugikurikirana,…..

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Karongi: Babiri muri nyobozi, Perezidante wa njyanama n’abakozi 14 basezeye
    Mbakundira ukuntu mutangaza amakuru yizewe ese kwirukana abakozi 15 bivuze ko ntawe wabirenganiye

    ese nta Munyangire n’amatiku byajemo nka bimwe byo mu majyaruguru aho bitwaje inama y’abakono bakirukana n’utagira aho ahuriye nabyo

    muzakore ubushakashatsi murenganure uwari ashinzwe abakozi mu Karere ka Musanze yenda mbere yo kwirukana abakozi bazajye babanza babahe umwanya wo kwisobanura ku makosa rwose numero ye ni 0788890903

    muzamushake abarimu twese twarababaye niwe wenyine hariya mu Karere ka Musanze watwumvaga akatwakira atarebye uko dusa naho duturutse akanadufasha ibibazo byacu akibigira ibye.

    Iyo mbonye uko baturebera ku rutugo abasigayemo nkabona bikurukanye abakozi kuriya mpita mutekerezaho. Murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *