Kuri iki cyumweru mu masaha y’umugoroba nibwo mu gihugu hose humvikanye umutingito wari ku rwego rwa 5.1 aho wibasiye akarere ka rubavu kugeza ubwo hari ibikorwa bihangirikiye.
Mu byamenyekanye umutingito wangije harimo amazu y’abaturage n’ibyumba bibiri by’amashuri mu murenge wa Rugabano n’uwa Gashari mu Karere ka Karongi.Umuyobozi w’akarere ka Karongi Mukarutesi Vestine yemeje ayo makuru gusa ngo hari kurebwa hirya no hino niba ari ibyo bikorwa byonyine byahatikiriye.
Uyu mutingito usanzwe uterwa na bimwe mu bice by’isi biba byagonganiye mu nda yayo.Ibi byagarutsweho na Dr. Ivan Twagirashema umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz aho yavuze ko ntaho uhuriye n’iruka ry’ibirunga nk’uko bamwe babicyekaga.
Abatuye mu karere ka Karongi nibo bumvise umutingito kurusha abandi kuko ariho habaye izingiro ryawo.Uretse u Rwanda rwumvikanyemo uyu mutingito, u Burundi na Tanzania naho wahumvikanye.



