Karongi: Irashinjwa n’abari abakozi bayo kubambura amafaranga y’ingendo

Akarere ka Karongi gakomeje kugorwa no kwishyura (Amafaranga y’ingendo) abari abakozi bayo bavuye mu mirimo, none umwaka ukaba wihiritse katarabasha ku bishyura, ariho bahera bavuga ko kabambuye.

Aba biganjemo abahoze ari abakozi b’utugari bashinzwe Ubukungu, imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage (SEDO) binjiye mu kazi ubwo binjizagamo urubyiruko rw’abakorerabushake, ubwo imyanya bayishyiraga ku isoko abenshi ntibasubiyemo, ariko amafaranga bishyuza.

Bamwe mu baganiriye na BWIZA bavuga ko bamwe muribo bamaze umwaka urenga bishyuza amafaranga y’ingendo bakoze ubwo bari bakiri mu nshingano ariko ubuyobozi bw’akarere bukaba bwarabarengeje ingohe.

Kubera ibibazo byo kutishyura abakozi bo ku rwego rw’akagari byakunze kurangwa muri aka karere uwishyuza make arengeje ibihumbi 200 Frw aberewemo n’akarere.

Uretse aba bahoze ari ba SEDO kandi BWIZA yaganiriye na bamwe mu bari ba Rushingwangerero basezerewe mu nshingano mu mpera za Mutarama 2024, ariko nabo kuva basezererwa bagerageje kwishyuza akarere amafaranga y’ingendo bakoresheje bakiri mu nshingano nabo bavuga ko amaso yaheze mu kirere.

Amakuru twamenye nuko hari ba Rushingwangerero biteranyije maze bishyuza akarere asaga Miliyoni 1,3 Frw, ariko akarere kakaba karakiriye inyandiko zabo zishyuza bagategereza ko amafaranga ashyirwa kuri konti bagaheba.

Narangwe Celestine Liliane, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’akarere ka Karongi mu kiganiro yagiranye na BWIZA avuga ko ikibazo cy’aba bari abakozi bakizi ndetse ko amafaranga yo kubishyura bayateganyije muri uyu mwaka w’ingengo y’imari.

Ati:”Iki kibazo twarakimenye, ndetse n’amafaranga yabo twayateganyije mu ngengo y’imari y’uyu mwaka, tugiye kubishyura.”

Abajijwe inzitizi akarere kahuye nazo kugira kamare umwaka urenga katarishyura yahamije ko aba bari abakozi aribo batinze kwishyuza.

Ati:”Bagiye batinda kwishyuza amafaranga y’ingendo bakoze, rero aho akarere kaboneye izo nyandiko z’inzira zabo bishyuza kabishyize muri gahunda, kugira ngo byishyurwe.”

Muri raporo nyinshi zinyuranye z’umugenzuzi w’imari ya Leta ni kenshi zagiye zigaruka ku kuba akarere ka Karongi katishyurira ku gihe abakozi bato amafaranga y’ingendo, ariko ibyo banenga biba nk’amasigara cyicaro kuko ntagikosoka.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *