Karongi: Umusore w’imyaka 18 yasanzwe mu nzu yiyahurishije umushumi w’inzitiramubu

Umusore w’imyaka 18 witwa Ndayamenye Jean de D’Amour wari utuye mu mudugudu wa Gashali, akagali ka Birambo mu murenge wa Gashali ho mu Karere ka Karongi yasanzwe mu nzu iwabo yapfuye aho hakekwa ko yaba yiyambuye ubuzima.
Bamwe mu baturage bakeka ko yaba yiyahuye abitewe n’ibiyobyabwenge, ariko umubyeyi we, Kampongo Claudine avuga ko atazi icyaba cyamuteye kwiyahura.
Uyu mubyeyi aragira ati: “Yari umwana wari waratunaniye, yaranze ishuri, yarigize ikirara, yazaga mu rugo igihe inzara yabaga yamwishe, hari hashize iminsi 2 atarara mu rugo. Ku mugoroba w’itariki 29 yaje mu ma saa kumi n’imwe yagiye muhaye avoka ajya gucuruza amafaranga ntiyayazana. Yaraje arikingirana abavandimwe be baramuhunga, njye sinari mpari aho nziye twishe idirishya dusanga yapfuye yinigishije umushumi w’inzitiramubu.”
Umukuru w’umudugudu wa Gashali, Nsengimana Evaliste, nawe yemeje aya makuru dukesha Imvaho Nshya agira ati: ”Nahageze mpamagara ubuyobozi, umwana w’umuhungu yari ari mu mugozi yapfuye. Uyu muhungu yari amaze ukwezi kumwe avuye mu kigo ngororamuco cya Mwendo mu karere ka Karongi, ntituramenya impamvu yamuteye kwiyahura”.
Naho Karasanyi Nicolas, Umuyobozi w’Umurenge wa Gashali, yasabye ababyeyi kujya baganiriza abana buri gihe n’abana bakirinda ibiyobyabwenge.
Kuri ubu umurambo wa Nyakwigendera utegerejwe kujyanwa mu bitaro bya Kirinda kugirango hemezwe icyamwishe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Seleman Hakizimana/Bwiza.com
 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *