kampala_kayikwamba_plaide_pour_la_revitalisation_de_l_accord_cadre_d_addis_abeba_2025_jpg_711_473_1

Kayikwamba mu bitabiriye inama y’Abaminisitiri i Kampala yigaga ku mutekano mu karere

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba n’Umunyamabanga wa Leta muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Madamu Thérèse Kayikwamba Wagner, yitabiriye  inama yahuje ba minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu byasinye ku masezerano y’Amahoro, Umutekano n’Ubufatanye arebana na Congo  ndetse n’akarere muri rusange.

Ni inama yabaye ku munsi w’ejo kuwa kabiri tariki ya  27 Gicurasi 2025 ibera I Kampala muri Uganda, ikaba ari inama ibanziriza iya 12 y’Urwego Rushinzwe Gukurikirana Isesengura ry’Iyubahirizwa ry’Amasezerano y’amahoro mu karere (Mécanisme régional de Suivi).

Ni inama yahurije hamwe ba minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bo mu bihugu byo mu karere u Rwnd ruherereyemo mu rwego rwo gususuma aho amasezerano y’amahoro yasinyiwe i Addis-Abeba muri Ethiopia muri 2013 ageze,  ndetse n’imbogmizi yahuye nazo zikomotse ku bibazo by’umutekano muke bikomeje kuba ingutu muri aka karere.

Muri iyi nama bakaba baribanze ku ngingo eshatu z’ingenzi arizo kurebera hamwe uko ibintu bihagaze mu bya politiki n’umutekano mu karere, kwiga no gutanga ibitekerezo ku mushinga wo kuzahura ayo masezerano, ndetse no kwemeza gahunda y’ibizaganirwaho munama y’Abakuru b’Ibihugu iteganijwe mu minsi iri imbere.

Ikinyamakuru Media Congo cyanditse ko kwitabira iyi nama kwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yari ihagarariwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Kayikwamba Wagner, ari ikimenyetso cy’ubushake bwa Leta ya Kinshasa bwo gukomeza kubaka ubufatanye bw’ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga bigari, mu murongo wo gushimangira amahoro arambye no gukemura ibibazo by’umutekano muke bihuriweho.

Amasezerano y’i Addis-Abeba muri Ethiopia, yashyizweho umukono ku bufatanye n’Umuryango w’Abibumbye (ONU), akomeje gufatwa nk’inkingi y’ingenzi mu bikorwa bigamije kugarura ituze n’amahoro mu karere.

Gusubukura ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano byitezweho kongera icyizere hagati y’ibihugu no gushyiraho urufatiro rw’amahoro arambye cyane cyane mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ahakomeje kuba isibaniro ry’intambara z’urudaca.

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *