Kayishema uri muri ba ruharwa bashakishwa kubera uruhare bakekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yasabye ubuhungiro igihugu cya Afurika y’Epfo yari amaze imyaka irenga 20 yihishemo.
Byatangajwe n’umunyamategeko we ku wa Kabiri tariki ya 20 Kamena.
Mu kwezi gushize ni bwo uyu mugabo ukekwaho kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi barenga 2,000 bari bahungiye muri Kiliziya y’i Nyange, yari yatawe muri yombi afatiwe i Cape Town.
Umunyamategeko we, Juan Smuts, yabwiye AFP ko yahawe amabwiriza yo gusabira ubuhungiro uriya mukiriya we akabusaba Afurika y’Epfo.
Yagize ati: “Amabwiriza nahawe ni ayo gusaba ubuhungiro muri Repubulika ya Afurika y’Epfo buza gusabwa nyuma yo gusoza iburanisha ry’uyu munsi.”
Smuts yavuze ko umukiriya we “afite ubwoba bw’ubuzima bwe mu gihe yaba yoherejwe [mu Rwanda].”
Yunzemo ati: “Gusaba ubuhungiro byitezwe ko bizatinza urubanza rwa Kayishema ndetse bigahagarika gahunda yo kumwoherereza [u Rwanda] nk’uko byari byitezwe.”
Kugeza ubu u Rwanda ntabwo rurasaba Afurika y’Epfo kurwoherereza Fulgence Kayishema.
Ubushinjacyaha bukuru bwa Afurika y’Epfo mu itangazo bwasohoye ku wa Kabiri na bwo bwemeje ko uriya mugabo “yahagaritse gusaba kurekurwa by’agateganyo, ahubwo uyu munsi [ejo hashize] ari busabe ubuhungiro.”
Ubutabera bwa Afurika y’Epfo bukurikiranyeho Kayishema w’imyaka 62 y’amavuko ibyaha 54 byerekeye kuba muri kiriya gihugu no kuhinjira binyuranyije n’amategeko.
Umushinjacyaha wa Leta, Nathan Adriaanse, cyakora aheruka gutangaza ko hari ibindi bimenyetso bishya biheruka kuboneka bikazasiga umubare w’ibyaha Kayishema aregwa wiyongereye.
Urwego rwasigaranye imirimo y’Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha zirimo urwari rwarashyiriweho u Rwanda (IRMCT) rusobanura Kayishema nk'”umwe mu bakurikiranweho Jenoside bashakishwa cyane kurusha abandi ku Isi.”
Biteganyijwe ko ku wa 18 Kanama ari bwo azasubira imbere y’ubutabera mu rwego rwo gukorwaho irindi perereza.



