Ibi byasabiwe mu bukangurambaga bwahariwe gukangurira abanyeshuri kwirinda guta ishuri, mu kigo cya G.S Mukarange Catholique giherereye mu kagari ka Nyagatovu karere Kayonza,kuwa Gatatu tariki 19 Gashyantare 2025.
Ubwo bukangurambaga bwari bufite insanganyamatsiko igira iti “Uruhare rw’umunyeshuri mu kwirinda guta ishuri n’umusingi w’uburezi kuri bose.” Bwari bumaze igihe kirenga ukwezi bukorwa mu biganiro no mu bihangano binyujijwe mu itsinda ry’abanyeshuri biyemeje guhangana n’ikibazo cy’abana bata ishuri ( Club Anti -Dropout t)bafatanyije n’abarezi babo.

Umuyobozi w’Ishuri rya G.S Mukarange Catholique Havugimana Alexandre, aganira na Bwiza.com ,yagaragaje ko ubwo bukangurambaga bwakozwe ku banyeshuri 2800 biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye ndetse nyuma yo kubona inzitizi zituma abana bata ishuri biyemeje kujya bishyurira abana batishoboye ubwisungane mu kwivuza ndetse bakatanga amatungo magufi ku bana bo mu miryango idafite amikoro kugira abafashe kubona ibikoresho by’ishuri.
Yagize ” Tumaze gukangurira abanyeshuri gukunda ishuri,twasanze hari impamvu zatuma bamwe mu bana bata ishuri .Icyagaragaye bamwe bararwara bakamara igihe bataza ku ishuri kubera kubura uburyo bwo kwivuza ,niyo mpamvu twishyuriye mituweli imiryango 8 igizwe n’abantu 42 ndetse Umwaka utaha tukishyurira abantu 100.Hari abana bareka ishuri kubera kubura ibikoresho by’ishuri niyo mpamvu abana bo miryango itishoboye twabahaye amatungo magufi kuko yororoka vuba, ayo matungo azabafasha kwibonera ibyo bakeneye kugira ngo bige nta mbogamizi bahura nazo .”

Abanyeshuri bishyuriwe ubwisungane mu kwivuza bakanahabwa amatungo magufi bagaragaje ko bibafasha kubona ibikoresho bakenera kugira ngo bige neza nkuko byemejwe na Rutikanga Ferdinand na Twizeyumukiza Lucie bari mu banyeshuri bishyuriwe ubwisungane mu kwivuza ndetse bakanahabwa amatungo magufi arimo inkoko zigeze igihe cyo gutera amagi.
Umuyobozi ushinzwe uburezi mu Murenge wa Mukarange , Mwiseneza Dieudonne ,yasabye ko ibihangano by’abanyeshuri bizajya bikoreshwa mu nteko rusange z’ababyeyi bakabakangurira uruhare rwabo mu gukumira ibyatuma umwana ata ishuri kuko yabonye bishobora kugira uruhare mu guhindura imyumvire y’ababyeyi.

Umuyobozi wari uhagarariye abayobozi b’ibigo by’amashuri mu karere ka Kayonza akaba n’umuyobozi wa G.S Gahini , Karemangingo Luc,yasabye ko ubukangurambaga bwo gushishikariza abana kwirinda guta ishuri buzajya bukorwa mu bigo by’amashuri byose biri muri ako karere ndetse bukagera no mu mirenge yose ,utugari no mu midugudu.
Yagize ati ” Ndashimira umuyobozi w’iri shuri ndetse nabo bafatanyije, abarezi n’abanyeshuri,kubera igikorwa nk’iki cyo gukangurira abanyeshuri gukunda ishuri ndetse no gufata ingamba zo gukumira ko hari umwana wata ishuri . ”
Karemangingo yakomeje ati” Ubu bukangurambaga ni bwiza,nkaba nsaba ko amashuri yose yo mu karere kacu ka Kayonza,kujya akora ubu bukangurambaga kugira ngo buri mwana wese yige neza kuko Igihugu cyacu cyubatse amashuri ahagije kugira ngo buri mwana abone amahirwe yo kwiga.Ubu bukangurambaga kandi bugomba kugera no mu mirenge, utugari ndetse no mu midugudu yose kugira ngo buri mubyeyi amenye uruhare mu guhangana n’ikibazo cy’abana bata ishuri.”
Ubukangurambaga bwo gushishikariza abana kwirinda guta ishuri bwanakozwemo amarushanwa mu bihangano bitandukanye ndetse abarushije abandi bahawe ibihembo.
Inkuru ya Justin Ngabonziza/Rwamagana




