Abahinzi n’aborozi bo mu karere ka Kayonza mu burasirazuba bw’u Rwanda barishimira cyane uruhare bagira mu igenamigambi ry’ubuhinzi mu karere kabo. Imihigo yabo ishyirwa mu ikayi bita “Ndagiye ndagarutse”, bisobanuye ko baba bafite icyizere ko izashyirwa mu y’akarere.
Umugambi wo gukangurira abahinzi kugira uruhare mu mihigo y’akarere, abaturage ba Kayonza bawufashwamo n’umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane ishami ry’u Rwanda, Transprerancy International Rwanda (TI Rwanda). Ibyo ngo bituma kwesa imihigo yo mu buhinzi n’ubworozi biborohera kuko iba yarabaturutseho.
Gutanga ibitekerezo byabo mu mihigo y’Akarere bakabibona mu byashyizwe imbere n’ubuyobozi bwako, ni bimwe mu bituma aba baturage bibona mu mihigo yako. Bituma bayigiramo uruhare bivuye inyuma maze bigafasha akarere kuyesa neza ndetse bikihutisha n’iterambere ryabo muri rusange.
Mukangarambe Imakulata ni umwe mu bahinzi borozi bo mu kagali ka Gikaya, umurenge wa Nyamirama aragira ati “Iyo dutegura ibyo dushaka ko bishyirwa mu igenamigambi ry’akarere duhurira hamwe, tugatanga ibitekerezo byacu tukabishyira mu dukayi twita ‘Ndagiye ndagarutse’. Ibyo bitekerezo bigera ku rwego rw’akarere kakabigenera ibisubizo maze bikatugarukira”.
Mukamutara Odeta wo mu murenge wa Rwinkwavu yongeraho ko nyuma yo kwandika iyo mihigo yabo babanza no kugenzura niba koko ikizayivamo kibafitiye akamaro kandi bamara kuyishyira mu bikorwa bagahurira hamwe ngo basuzume umusaruro bakuyemo. Iyo basanze bitagenda neza biyemeza kuyihindura.
Ati “ Hari igihe twari dushyize imbere ubuhinzi bw’ibijumba n’ibikoro nyamara tuza gusanga bitatuzaniraga amafaranga dukeneye. Nyuma twaricaye tujya inama twiha umuhigo wo guhinga umuceli, dusaba akarere kuwushyira mu byo dushyize imbere. Ibyo byarakozwe none ubu turakirigita ifaranga ndetse n’abana bacu ntibakibura ay’ishuri”.
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa TI Rwanda, Mupiganyi Appolinaire avuga ko mu mwaka wa 2017 TI Rwanda yatangije umushinga wo gufasha leta y’u Rwanda mu guha abaturage uruhare mu igenamigambi ry’ubuhinzi n’ubworozi. Icyari kigamijwe cyane ngo ni ukureba uburyo ibibazo bafite mu murimo wabo byaza ku isonga mu igenamigambi ry’uturere ndetse na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI)by’umwihariko.
Mupiganyi ati “Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere, (RGB) bwagaragaje ko n’ubwo politiki igena ko igenamigambi rigomba gushingira ku muturage ihari usanga imihigo myinshi ikorerwa mu biro ikaza ahubwo imwituraho. Ni yo mpamvu twavuze tuti ‘gufasha buri muturage wese kubigiramo uruhare ntitwabishobora ariko reka nibura dufashe abahinzi borozi dore ko ari na bo ubukungu bw’igihugu bushingiyeho”.
TI Rwanda yabafashije kugira ubumenyi n’ijambo ku buhinzi
Aba bahinzi bo mu karere ka Kayonza bishimira ko ibinyujije mu mushinga wayo TI Rwanda yabafashije kugira ubumenyi bwimbitse mu buhinzi bikaba bituma bashobora kugira ijambo mu igenamigambi rijyanye na bwo kuko baba bumva neza aho bava n’aho bashaka kugana mu buhinzi n’ubworozi bwabo.
Nzaramba Fawusitini, umuhinzi mworozi wo mu murenge wa Rwinkwavu abihamya agira ati “Badufashije kugira ubumenyi mu buhinzi n’ubworozi ndetse no gucunga amakoperative yacu”. Ibyo batwigishije byatumye twigirira icyizere binatuma n’akarere kumva kagomba gutega amatwi ibitekerezo byacu nk’abafatanyabikorwa bakwiye.”
Aba baturage bahamya kandi ko amasomo n’uruvugiro bahawe ku buhinzi n’ubworozi byatumye umusaruro wabo wiyongera cyane ku buryo kuri ubu batakigira ikibazo cy’inzara ahubwo bafite icyo kubona amasoko bashoramo uwo musaruro.
Uyu mushinga wa TI Rwanda watangiye mu mwaka wa 2017. Kugeza ubu ukorera mu turere tubiri gusa ari two Kayonza ko mu ntara y’Uburasirazuba na Nyanza ko mu ntara y’Amajyepfo muri 30 tugize igihugu cyose.
Imibare itangwa na MINAGRI igaragaza ko ku banyarwanda 100 abagera kuri 80 ari abahinzi. Iyi minisiteri itangaza kandi ko ubuhinzi n’ubworozi ari ikingi ya mwamba y’ubukungu bw’u Rwanda.
TI Rwanda ikaba isanga guha abahinzi n’aborozi ubumenyi mu murimo wabo ndetse n’umwanya mu igenamigambi rijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi bibafasha gutera imbere kandi bikazamura ubukungu bw’igihugu.



