Kayonza: Tumusifu (Pasiteri) wakubise umugore ,yarakajwe no kwishyurizwa mu ruhame

Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi umugabo uherutse kugaragara akubitira umubyeyi mu isoko mu Karere ka Kayonza, nyuma y’uko yari amwishyuje ibihumbi 40Frw yari asanzwe amurimo.

Ku wa Gatatu tariki ya 20 Ugushyingo 2024 nibwo Tumusifu John yahuriye na Kazayire Joselyne w’imyaka 48 y’amavuko mu isoko ry’imbuto rya Kayonza, riherereye mu Mudugudu wa Irebero Akagari ka Nyagatovu Umurenge wa Mukarange.

Kazayire wari urimo ataha, yishyuje Tumusifu amafaranga 40,000 yari yaramugurije undi aho kumwishyura atangira kumutuka ibitutsi byinshi, ahita amusagarira amukubita amakofe n’inshyi mu mutwe no mu gatuza harabyimba.

Ku wa Gatanu tariki ya 22 Ugushyingo 2024, nibwo Polisi Sitatiyo ya Mukarange, yashyikirije RIB, Kazayire Joselyne, kugira ngo arege uwamukoreye icyaha cyo kumukubita akanamukomeretsa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, avuga ko ihohoterwa rya Kazayire ryamenyekanye nyuma yo kubona amashusho (Video) yafashwe n’umuturage wari uhari.

Avuga ko uwakorewe icyaha yababwiye ko uwamuhohoteye basanzwe baziranye kuko ngo basenganaga mu byumba by’amasengesho dore ko Tumusifu yahoze ari na Pasiteri, gusa muri iyi minsi akaba yakoraga muri kompanyi ya Trinity ku modoka zitwara abagenzi zijya muri Uganda.

Nyuma yo kumukubita, uregwa ari we Tumusifu John uzwi ku izina rya Pasiteri yahise atoroka, gusa ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 22 Ugushyingo 2024, afatirwa muri gare y’Akarere ka Ngoma.

RIB yakiriye ikirego ndetse urega (Kazayire Joselyne) arabazwa anoherezwa ku bitaro bya Gahini kugira ngo avurwe.

Uregwa (Tumusifu John) na we yagejejwe kuri Polisi Sitasiyo ya Mukarange kugira ngo yisobanure ku cyaha ashinjwa.

RIB ivuga ko uyu mugabo amaze gutabwa muri yombi, mu ibazwa rye yemeye icyaha, ariko akisobanura avuga ko yabitewe n’uburakari bw’uko uwo mugore yari amwishyurije mu isoko abantu bose bumva.

Kugeza ubu uwafashwe afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Mukarange mu gihe hagikomejwe gukorwa dosiye ye ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Aramutse ahamijwe n’Urukiko icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake, Turikumana yahanwa n’ingingo ya 11 y’itegeko nimero 059/2023 ryo ku wa 4 Ukuboza 2023 rihindura itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Aha itegeko rigena ko yahanishwa igifungo cyo kuva ku mezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe n’ihazabu itari munsi y’ibihumbi 100Frw ariko itarenze ibihumbi 300Frw.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu RIB, Dr. Murangira B.Thierry yavuze ko uru rwego rutazihanganira umuntu ukora icyaha nk’iki cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake, aboneraho no kwibutsa abantu ko bari bakwiye kwimakaza umuco w’amahoro n’ubworoherane kuko kubura ubworoherane aribyo biganisha mu gukora ibyaha.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *