Kazungu Claver, umunyamakuru w’imikino kuri SK FM, aherutse kuvugwaho ko yaba ari hafi yo gusezera kuri radiyo akerekeza muri Polonye.
Amakuru yabanje gutangazwa n’umunyamakuru ukorera YouTube witwa Umukada, wavuze ko Kazungu ashobora kuba agiye kwimukira i Burayi.
Ariko mu kiganiro “Urukiko rw’Ikirenga” gica kuri SK FM, Kazungu yahakanye ibyo bivugwa, ashimangira ko ari ibihuha nta shingiro bifite.
Yagize ati: “Nta gahunda mfite yo kujya kuba mu Burayi. Nta n’ubwo ntigeze nsaba Visa cyangwa mbitekereza.”
Yakomeje avuga ko mu 2007 byari gushoboka ko ajya i Burayi gukora imirimo isanzwe, kuko yari afite abantu baho, ariko yahisemo kugaruka mu Rwanda.
Yasobanuye ko n’ubwo ashobora kujyayo gusura inshuti, ubu nta mugambi afite wo kuhaba cyangwa gusaba Visa yo kwimukira i Burayi.
Kugeza ubu, Kazungu Claver aracyakora kuri SK FM, akemeza ko nta gahunda yo kuyivamo cyangwa kuva mu gihugu afite.




