Kenya: Abantu bagera mu 120 bamaze kwicwa n’imyuzure

Umubare w’abantu bahitanwe n’imyuzure mu bice bitandukanye bya Kenya umaze kugera ku bantu 120 nk’uko byatangajwe n’umwe mu bayobozi muri guverinoma kuri uyu wa Kabiri.

Ingo zigera ku 89,000 zimuwe zicumbikirwa mu nkambi zigera ku 120 nk’uko byatangajwe n’umuyobozi mukuru muri minisiteri y’umutekano, Raymond Omollo, mu itangazo ryashyizwe ahagaragara.

Igihugu cya Kenya kimwe n’ibihugu by’ibituranyi byo mu Ihembe rya Afurika nka Somalia na Ethiopia muri iyi minsi byibasiwe n’imyuzure yatewe n’imvura ifitanye isano n’imiyaga ya El Nino.

Iyi myuzure nk’uko bitangazwa na AFP ije kongera ikibazo cy’ubutabazi muri aka karere kari karimo karava mu bihe by’amapfa akomeye amaze imyaka igera muri 40 yasize amamiliyoni y’abaturage mu nzara.

Omollo yatangaje ko intara zigera muri enye mu burasirazuba bwa Kenya ari zo zibasiwe cyane mu gihe izindi 10 ziryamiye amajanja.

Kuwa Mbere, Perezida William Ruto yayoboye inama y’abaminisitiri y’igitaraganya kuri iki kibazo cy’imyuzure, yiyemeza kurekura amamiliyari y’amashilingi agenewe ibice byibasiwe.

Ibiro bye mu itangazo nyuma y’iyo nama byari byavuze ko Abanyakenya 76 bapfuye naho ingo zigera ku 35,000 zigahatirwa kwimuka.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *