Kuri iki Cyumweru abantu batanu bishwe ubwo abantu bitwaje imbunda bateraga imidugudu ibiri yo mu ntara ya Lamu mu majyepfo ashyira uburasiraziba bwa Kenya nk’uko byatangajwe na polisi .
Abagabye igitero kandi batwitse amazu kandi basenya imitungo y’abaturage nk’uko tubikesha Reuters.
Polisi yavuze ko ibyabaye ari “igitero cy’iterabwoba”, imvugo bakunze gukoresha yerekeza ku bitero by’umutwe wa kisilamu wo muri Somaliya, al Shabaab.
Lamu yegereye umupaka wa Kenya na Somaliya kandi abarwanyi ba al Shabaab bakunze kugaba ibitero muri kariya gace mu rwego rwo guhatira Kenya gukura ingabo muri Somaliya, aho ziri mu ngabo mpuzamahanga zishinzwe kubungabunga amahoro zirengera guverinoma nkuru.
Polisi yavuze ko itsinda ry’abantu bitwaje intwaro ryibasiye imidugudu ya Salama na Juhudi mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru.
Umusaza w’imyaka 60 wari uboshye umugozi kandi “yakaswe ingoto, inzu ye yatwitse n’ibintu byose”. Abandi batatu bishwe mu buryo nk’ubwo mu gihe uwahohotewe wa gatanu yarashwe.



