Capture

Kenya: Batatu bamaze bamaze gutabwa muri yombi bazira gutera Perezida Ruto urukweto

Reta ya Kenya yamaganye igikorwa cyakozwe na bamwe mu baturage cyo gutera umukuru w’igihugu urukweto ivuga ko ari amahano kubona umukuru w’igihugu William Ruto aterwa urukweto mu iteraniro ry’imbaga y’abantu benshi.

Uduce twa video twiriwe ducaracara ku mbuga nkoranyambaga twerekanaga urwo rukweto rwatewe umukuru w’igihugu ku kuboko kw’iburyo ubwo yari akuzamuye arimo aratanga imbwirwaruhame ye imbere y’abaturage

Umuvugizi wa reta Issac Mwaura yamaganiye kure icyo gikorwa kigayitse maze asaba asaba ko abari inyuma yabyo ”bafatwa”.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa X yasabye ko urwego rw’umukuru w’ihugu rwubahirizwa agira ati:” Byagenda bite mu gihe twese twaba dutangiye guterana inkweto? Ni izihe ndangagaciro turimo turigisha abana bacu?”

Ibinyamakuru byo muri Kenya bivuga ko abantu batatu kuri ubu aribo bamaze gutabwa muri yombi n’inzego z’umutekano nyuma y’uko ibyo bimaze kuba, ariko igiporisicy’iki guhugu ntacyo kiratangaza.

Bamwe mu bagize inteko ishingamateka nabo banenze iki gikorwa cyo gutera urukweto umukuru w’iguhugu bikagaragara nko kumwubahuka no kuba umutekano w’umukuru w’igihugu uba udacunzwe neza

Dennis Itumbi, umuyobozi mu biro by’umukuru w’igihugu, yavuze ko ibyabaye ari ”akantu kitayemo gusa” bivuze ko byabaye nk’impanuka.

Ku rukuta rwe rwa Fecebook, yashyizeho video ifatiwe mu rundi ruhande, avuga ko yerekana umuntu ufashe urukweto ariko mu rwenya rwinshi bikagaragara nk’aho yari afashe Camera hanyuma undi muntu agahita arumushikuza ababajwe n’uko rumubangamira rukamubuza kureba neza imbere, ku bw’amahirwe make ruramucika ruboneza ku mukuru w’igihugu”

Ibi byabaye ubwo Perezida William RUTO yarimo ageza ijambo ku baturage bo mu ntara ya Migori iri mu burengerazuba bw’igihugu mu ruzinduko rw’iminsi itatu arimo kugirira muri ako karere  aho yagiye gutangiza gahunda y’iterambere ry’igihugu

Mu gihe bamwe mu banya-Kenya basanzwe bahuza n’abavuga ko gutera ikirato ari ukutubaha, abandi bavuga ko vyerekana ingene abanyagihugu bababaye kubera uko ubutunzi bwifashe.

Muri iyo Video kandi Umukuru w’igihugu akaba yarumvikanye arimo kubusha abashinzwe umutekano guhungabanya abaturage no kubatera ubwoba ubwo barimo bashaka umuntu uteye urwo rukweto

Umudepite mu nteko ishingamategeko ukomoka mu ishyaka ry’umukuru w’igihugu Nelson Koech, ku cyumweru yavuze ko ibyabaye ari ”igitutsi kuri demokarasi” yongerako ko ”ibyabaye Atari ibyo gukinishwa”.

Yagize ati”Mwibaze urwo rukweto iyo ruza kuba ari urusasu…abantu bagira ibyo bakinisha bo bakinisha ubuzima bw’umukuru w’igihugu, ni agasuzuguro cyane kubahuka umukuru w’igihugu ugakuramo urukweto ukarumutera”.

Urwo rukweto rutewe umukuru w’igihugu mu gihe na none hari hamaze iminsi hari urwikekwe ku mutekano w’ abayobozi aho mu cyumweru gishize abantu bitwaje intwaro bari ku ipikipiki barasiraga  umudepite mu murwa mukuru Nairobi agahita apfa

 

 

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *