Umuyobozi w’urwego rwa polisi rushinzwe ubugenzacyaha muri Kenya, Amin Mohammed, yemeje ko impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu, Boniface Mwangi, watawe muri yombi.
Kuri iki Cyumweru, DCI mu itangazo yashyize ahagaragara yavuze ko ifatwa rye rifitanye isano n’ibirego byo korohereza ibikorwa by’iterabwoba mu myigaragambyo yabaye ku itaiki ya 25 Kamena.
Kuri ubu afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Pangani akaba azashyikirizwa urukiko kuri uyu wa Mbere, itariki 21 Nyakanga.
DCI yagize iti: “Muri iki gihe Mwangi afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Pangani, aho arimo gukorerwa imirimo yo gushyikirizwa urukiko ejo, ku wa Mbere, itariki ya 21 Nyakanga 2025, kubera ibyaha bijyanye no korohereza ibikorwa by’iterabwoba no gutunga amasasu mu buryo butemewe n’amategeko.”
Abashinzwe iperereza bataye muri yombi iyi mpirimbanyi bayisanze mu rugo rwe ruri Lukenya muri Machakos, bavuze ko bavanye telefone ebyiri zigendanwa, mudasobwa igendanwa, n’amakaye menshi mu rugo rwe.




