Kenya ishobora kwirukanwa mu marushanwa y’imikino ngororamubiri

Ikigo gishinzwe gukumira ikoreshwa ry’imiti yongera imbaraga mu mikino ngororamubiri WADA kiratangaza ko niba igihugu cya Kenya kidashaka kubahiriza amasezerano arebana no kurwanywa ikoreshwa ry’iyi miti, iki gihugu gishobora guhagarikwa muri iyi mikino.
Ibigo bya Kenya bishinzwe imikino byabwiwe ko nibigera kuri uyu wa gatanu bitarerekana icyo biri gukora kugira ngo ikoreshwa ry’imiti yongera imbaraga ifatwa nk’ibiyobyabwenge icike iki gihugu bishobora gufatirwa ibihano.
Radio BBC ivuga ko Kenya nitubahiriza ibyo isabwa izashyirwa ku rutonde rw’ibihugu bishyizwe mu kato.
Ngo Kenya izahabwa amezi abiri kugira icike kuri uyu muco burundu nibitaba ibyo icibwe burundu mu mikino olympique.
amafoto y'ibiyobyabwenge
Ibi bihano bije nyuma y’aho abakinnyi bakina imikino ngororamubiri ba Kenya bapimwe na WADA bagasanga bose barafashe imiti yongera imbaraga.
Ikigo WADA cyo cyavuze ko gitewe impungenge n’uko hari abayobozi muri Kenya basabye aba bakinnyi ruswa kugira bagabanyirizwe ibihano.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com.
 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *