ap23113589975709-1682304988.jpg

Kenya: Umubare w’abapfuye bategetswe kwiyiriza ukomeje gutumbagira

Abantu 95 ni bo bimaze kumenyekana ko bamaze gupfa nyuma y’uko uyu munsi hongeye gutahurwa imirambo itanu yiyongera kuri 90 yari yatangajwe kuri uyu wa kabiri.
ap23113589975709-1682304988.jpg
Ni inkuru yasakaye mu ntangiro z’iki cyumweru aho bivugwa ko umupasiteri witwa Pastor Paul Mackenzie ubarizwa mu rusengero rwitwa Good News International Church, byvuzwe ko yategetse abantu kwiyiriza iminsi 40 batarya batanywa bikarangira benshi bahaburiye ubuzima.

Aba babuze ubuzima bari babwiwe na Pasiteri ko nibamara iyo minsi bazasa na Yesu ndetse akanza kubatwara bakaruhuka imiruho n’imihate yo mu isi.

Mu gace bakoreyemo ayo masengesho kitwa Shakahola kari hirya y’umujyi, ni ahantu hanini hangana na Hegitari 325.Aho rero ngo uko iminsi yashiraga niko bagendaga bamwe bacika intege bagenda bapfa umusubirizo.

Kugeza ubu uko iminsi igenda ishira bitewe n’uko aho hantu ngo hari ishyamba, Polisi n’izindi nzego zatabaye imibare ikibarirwa muri 50 bagenda biyongera umunsi ku wundi, kugeza ubwo kuri uyu wa Gatatu bamaze kuba 95 ndetse mu kindi gihe kiri imbere ushobora gusanga wiyongereye.

Pasiteri wateje iyo sanganya akaba yarahakanye ibyo aregwa byose nyuma yo gutabwa muri yombi na Polisi.Ashinjwa kandi kuba yarategekaga abana kkureka amashuri n’abakozi akababwira ngo bareke akazi bajye guteranira mu rusengero rwe akabakwirakwizamo ibihuha.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *