Umukinnyi w’urusimbi mu mujyi wa Nairobi ho mu gihugu cya Kenya yakebutse yashiriwe mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri maze ahita yadukira abayobozi babiri ba Casino yakiniragamo arabatemagura kugeza bapfuye nyuma y’uko yari amaze gutakaza 30,000 by’Amashilingi ya Kenya.
Uyu mugabo witwa John Muchanga nawe yaje kwicwa n’igihiriri cy’abantu ubwo yageragezaga gutera undi muyobozi wa gatatu wa City View Casino iherereye ku muhanda wa 10 mu gace ka Eastleigh muri Nairobi.
Uyu mukinnyi w’urusimbi bivugwa ko ubusanzwe akomoka mu gihugu cya Tanzania, ngo yari arimo arakinira muri iyi casino kugeza saa sita n’iminota 10 z’ijoro, nk’uko byemezwa n’igipolisi n’abandi bakinaga.
Umuyobozi wa polisi muri Nairobi, Japhet Koome, yavuze ko Muchanga yateye umugore w’umu manager maze akamubaza niba ashobora kumukopa andi mafaranga ngo akomeze akine.
Umukuru w’igipolisi avuga ko uyu mugore yanze kumuguriza amafaranga yashakaga bikamurakaza. Ubwo ngo yahise asohoka aza kugaruka yitwaje inkota yakoresheje yica uyu mugore.
Nyuma yo kwica uyu mugore nk’uko iyi nkuru dukesha Standardmedia ikomeza ivuga, undi muyobozi wari ushinzwe umutekano muri iyi casino yashatse gutabara nawe ahita atemagurwa kugeza apfuye.
Undi muntu wa gatatu wakoraga muri iyi casino nawe yatemwe ku rutugu ariko ntiyapfa, icyo gihe akaba ari bwo ngo abari barimo gukurikirana ibi bintu bahise badukira uyu mwicanyi nawe baramwivugana.
Ubwo igipolisi cyageraga ahabereye ibi bintu, yari yamaze gucibwa umutwe n’abantu batari bishimiye ibyo yari amaze gukora nk’uko Koome yakomeje avuga.
Iyi nkuru iravuga ko umukino w’urusimbi urimo uragenda witabirwa n’abantu benshi mu gihugu cya Kenya, ukaba ugenzurwa n’ikigo cya leta bita Betting Control and Licensing Board.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com



