Kuri uyu wa Gatanu, Urukiko rwo muri Kenya rwemeje ko gahunda yo kohereza abapolisi muri Haiti kugira ngo bayobore ubutumwa bwemejwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika inyuranyije n’Itegeko Nshinga, bitera gushidikanya ku hazaza h’umugambi ugamije guhangana n’ubugizi bwa nabi bw’udutsiko tw’amabandi muri iki gihugu cyo muri Karayibe.
Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu Kwakira ryamaganye icyemezo cya guverinoma cyo kohereza abapolisi 1.000 kugira ngo bakemure ikibazo cy’ihungabana ry’umutekano cyugarije Haiti, aho ibikorwa by’udutsiko tw’abagizi ba nabi byahitanye abantu bagera ku 5.000 ndetse bigahatira abantu bagera ku 200.000 guta ingo zabo umwaka ushize.
Nk’uko tubikesha Reuters, Umucamanza w’Urukiko Rukuru, Chacha Mwita, yatangaje ko Kenya ishobora kohereza abapolisi mu mahanga gusa ari uko guverinoma izakiriye na yo yazishyura Kenya muri ubwo buryo “reciprocal arrangement”.
Mwita yagize ati: “Igikorwa icyo ari cyo cyose cyangwa intambwe yafatwa n’inzego zose za Leta cyangwa umukozi wa Leta mu rwego rwo gukomeza iki cyemezo, byaba binyuranyije n’Itegeko Nshinga n’amategeko bityo bikaba binyuranyije n’Itegeko Nshinga, bitemewe kandi bidafite agaciro.”



