b4c8a7e9ef180999

Kenya: Yajyanwe mu rukiko azira amashusho ya Perezida Ruto yakozwe na AI

Muri Kenya, umunyamuryango wa sosiyete sivile kuwa Mbere, itariki ya 5 Mutarama 2026, yagejejwe mu rukiko kubera gushyira ahagaragara amashusho ya Perezida William Ruto yakozwe hifashishijwe AI.

Harrison Mumia, perezida w’umuryango utemera Imana muri Kenya, arashinjwa gutangaza “amakuru y’ibinyoma.”

Uyu wari ufunzwe kuva kuwa Gatanu, itariki ya 2 Mutarama, yarekuwe by’agateganyo nyuma yo gutanga ingwate y’amafaranga 500.000 y’amashilingi yo muri Kenya, arenga  3.300€.

Nk’uko bigaragara mu nyandiko y’ibirego, yasuzumwe na RFI, umushinjacyaha wa Kenya asanga ari amakuru y’ibinyoma, ikwirakwizwa ryayo ryagonganye n’amategeko arwanya ibyaha by’ikoranabuhanga.

Amashusho yakozwe na AI yashyizwe ahagaragara ku itariki ya 30 Ukuboza na Harrison Mumia akarebwa inshuro ibihumbi magana yerekana William Ruto aryamye ku buriri bw’ibitaro, yambaye mask imuha umwuka, bigaragara ko arimo gupfa.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *